Home Imikino 23 b’Amavubi bazahangana na Mali na Kenya batangajwe

23 b’Amavubi bazahangana na Mali na Kenya batangajwe

0

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda ‘’Amavubi ’’ yatangaje urutnde rw’abakinnyi 23 bagiye kwerekeza mu gihugu cya Maroc mu gushaka itike y’Igikombe cy’isi kizabera muri Qatar 2022.

Mu ijoro ryo ku itariki 29 Kanama 2021 ku i saa saba z’ijoro, ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi izerekeza mujyi wa Agadir aho izakinira umukino wa mbere n’Ikipe y’Igihugu ya Mali mu majonjora yo gushaka itike y’Igikombe cy’isi kizabera muri Qatar 2022.

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu bwana MASHAMI Vincent yatangaje urutonde rw’abakinnyi 23 azifashisha muri uwo mukino kimwe n’umukino u Rwanda ruzakiramo igihugu cya Kenya ku wa 5 Nzeri 2021 kuri Stade ya Kigali.

Abakinnyi barimo NGWABIJE Bryan Clovis, MANZI Thierry, RWATUBYAYE Abdul, RAFAEL York, MUKUNZI Yannick, BIZIMANA Djihad baturuka ku mugabane w’i Burayi bazifashishwa harimo abazahurira n’Ikipe y’Igihugu muri Maroc kuko bafite imikino mu makipe basanzwe bakinira, bakiyongeraho IMANISHIMWE Emmanuel usanzwe akina muri Maroc.

ABAKINNYI BAZIFASHISHWA KU MIKINO YA MALI NA KENYA

ABANYEZAMU

MVUYEKURE Emery
BUHAKE Twizere Clément
NDAYISHIMIYE Eric

AB’INYUMA

FITINA Omborenga
RUKUNDO Denis
RUTANGA Eric
IMANISHIMWE Emmanuel
RWATUBYAYE Abdul
MANZI Thierry
NIRISARIKE Salomon
NGWABIJE Bryan Clovis
BAYISENGE Emery

ABO HAGATI

BIZIMANA Djihad
TWIZERIMANA Martin Fabrice
MUHIRE Kévin
MUKUNZI Yannick
NIYONZIMA Olivier
NIYONZIMA Haruna

AB’IMBERE

KAGERE Medie
TUYISENGE Jacques
BYIRINGIRO Lague
TWIZERIMANA Onesme
HAKIZIMANA Muhadjir

Amavubi Stars azakina na Mali ku wa gatatu tariki ya 1 Nzeri 2021 I saa mbiri za Kigali. FERWAFA izabamenyesha niba uyu mukino uzaca kuri televiziyo mu gihe kidatinze.
Nyuma y’uwo mukino Ikipe y’Igihugu izakira Kenya mu mukino w’umunsi wa kabiri mu itsinda E uzabera kuri Stade ya Kigali.

Urutonde rwavuzwe haruguru ruziyongeraho NSENGIYUMVA Isaac na KALISA Jamil ubwo u Rwanda ruzaba ruhura na Kenya.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleByemejwe: Mu Rwanda hagiye gutunganyirizwa inkingo za Covid-19 zizafasha Afurika
Next articleAmerika yishe umunyabwenge wa IS muri Afghanistan
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here