Home Ubuzima 31 bafungiye muri Gereza ya Nyarugenge banduye Covid-19

31 bafungiye muri Gereza ya Nyarugenge banduye Covid-19

0
CGP George Rwigamba, Mukuru w’Urwego Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa mu Rwanda (RCS),

Mu bipimo byafashwe kuri uyu munsi tariki ya 16 Ugushyingo 2020 hagaragayemo abarwayi bashya 36 mugihe 9 bakize iki cyorezo bagasezererwa, nta witabye Imana.

Kugeza ubu abakirwaye ni 442, abamaze gukira iki cyorezo bose hamwe ni 5004 naho abamaze guhitanwa n’icyorezo cya Covid-19 ni 45.

Imibare yatangajwe kuri uyu wa kane igaragaza ko mu mugi wa Kigali hagaragaye umubare w’abanduye 31 bakaba ari abagororwa bo muri gereza ya Nyarugenge, ahazwi nka Mageragere, umwe aturuka mu karere ka Kirehe, Nyagatare naho haboneka umwe, mugihe I Rusizi habonetse abarwayi ba Covid-19 bagera kuri 3.

Bimwe mu bisabwa abantu mu rwego rwo kwirinda harimo kutagenda mu masaha yabujijwe ya yine z’ijoro, kwirinda kuramukanya ukoranaho, guhana intera n’ibindi.

Ntituzi uko Covid-19 yageze mu magereza

CGP George Rwigamba, Mukuru w’Urwego Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa mu Rwanda (RCS),  aherutse gutangaza ko atazi uburyo icyorezo cya Covid-19 cyinjiye mu magereza.

CGP George Rwigamba, Komiseri Mukuru w’Urwego Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa mu Rwanda (RCS)

GGP Rwigamba yabitangarije ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru (RBA) tariki ya 12 Ugushyingo 2020, ubwo mu minsi itatu yari ishize, mu magereza ya Rwamagana na Nyarugenge hari hamaze kubonekamo abantu 40 banduye iki cyorezo.

Ni mu gihe kandi hari hakomeje kwibazwa ku buryo iki cyorezo cyaba cyarinjiye mu magereza, mu gihe bizwi ko nta muntu wemerewe gusura imfungwa cyangwa abagororwa mu rwego rwo kwirinda ko cyageramo.

Icyo gihe yabwiye umunyamakuru, ati: “Ntabwo nzi uko yinjiyemo. Twabonye haboneka abanduye, tubimenyesha ku matsinda ya RBC, nayo ijya kubapima. Ntabwo nzi uwayinjije.”

Umuvugizi wa RCS, SSP Uwera Pelly mu kiganiro yagiranye na Kigali Today yasubije abibazaga niba abacungagereza ari bo baba barinjije iki cyorezo mu magereza, avuga ko atari ko bimeze kuko ngo “nta mucungagereza wagaragayeho icyorezo cya Covid-19.”

Ati “Abashobora kuba barinjije Covid-19 mu magereza ngo ni: abafungwa bashya ngo kuko ari bo baba baturutse hanze, abagororwa bajya kwivuriza mu bitaro bagahura, cyangwa se abagemurira amagereza ibiribwa.”

Mporebuke Noel

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleRusizi: Ntibazi niba ababahekuye muri jenoside bazakurikiranwa
Next articleUmuhanuzi Bushiri ukomoka muri Malawi arashakishwa nyuma yo gutoroka ubutabera

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here