Home Amakuru
0
Jean Kacou Diagou niwe washyikirije Perezida Kagame icyo gihembo

Perezida Kagame yahawe igihembo cyihariye n’Ishyirahamwe ry’imiryango y’abakozi muri Afurika y’Uburengerazuba (FOPACO), kubera imiyoborere ye ndetse n’impinduka mu bukungu yakoze mu gihugu cye.

Amakuru dukesha Igihe avuga ko iki gihembo Umukuru w’Igihugu yagiherewe mu nama y’Ubukungu ihuza abashoramari bakomeye muri icyo gihugu izwi nka ‘CGECI Academy 2019’, yatangiye ejo kuwa Mbere i Abidjan muri Côte d’Ivoire.

Mu muhango wo gufungura iyi nama, Perezida w’abakozi muri Côte d’Ivoire, Jean-Marie Ackah, yabwiye Perezida Kagame ati “Ku bw’aba ba rwiyemezamirimo bose ba Afurika, tuguhaye iki gihembo cyihariye giturutse mu Ishyirahamwe ry’imiryango y’abakozi muri Afurika y’Uburengerazuba, kubera imiyoborere yawe”.

Mu 1994 ubukungu bw’u Rwanda bwari bugeze aharindimuka icyo gihe izamuka ryabwo ryasubiye inyuma kuri -41.9%, ibi binagira ingaruka ku musaruro mbumbe w’umuturage ku mwaka kuko wavuye ku madolari 374 mu 1990 ukagera ku 146 mu 1994.

Bijyanye na gahunda leta yashyizeho zo kuzamura ubukungu bw’igihugu, hagati ya 2001-2015 bwazamukaga ku gipimo kiri ku 8%, ndetse muri uyu mwaka byitezwe ko buzazamuka kuri 7.8. %.

Mu 1994, umusaruro mbumbe w’u Rwanda wari miliyoni 753.6 z’amadolari, mu 2000 wageze kuri miliyoni 1735, mu 2015 ugera kuri miliyari 8.278 z’amadolari, naho mu 2018, umusaruro mbumbe w’igihugu (GDP) wiyongera ku rugero cya 8.6 %, ugereranyije n’umwaka wabanje uva kuri miliyari 7,597 Frw ugera kuri miliyari 8,189 Frw.

Ingengo y’imari y’igihugu yikubye inshuro 14, mu gihe ingengo y’imari ituruka imbere mu gihugu yo yazamutse inshuro 20 mu myaka 20 ishize.

Inama ya CGECI yahurije hamwe abikorera bo muri Afurika y’Uburengerazuba n’u Rwanda rwitabiriye nk’umutumirwa. Igamije gusangira amasomo ku buryo bwo guteza imbere ibijyanye no koroshya ubucuruzi no gutuma inzego z’abikorera zikora neza.

Jean Kacou Diagou niwe washyikirije Perezida Kagame icyo gihembo

Mu ijambo yagejeje ku bayitabiriye ubwo yafungurwaga, Perezida Kagame yashimiye urugaga rw’abikorera muri Côte d’Ivoire, avuga ko ari icyitegererezo kubera umusaruro warwo, gushikama no kudahungabanywa, byose bikaba byaragize uruhare mu kongera kubaka no gutera imbere kw’igihugu cyabo.

Ati “Urugero, turashaka kubona ishoramari ryinshi ry’abanya Côte d’Ivoire n’ubunararibonye bwabo mu Rwanda, kandi tugasangira imikorere myiza hagamijwe guhanga urwego rw’inganda rukomeye”.

Ibigo byo muri Côte d’Ivoire n’ahandi muri Afurika byakora byinshi birenze mu gusembura no gutera inkunga uguhanga udushya ku mugabane.

Perezida Kagame yavuze ko insanganyamatsiko y’inama y’uyu mwaka ivuga ku gushyiraho uburyo bwiza bwo gukora ubucuruzi ari ingenzi cyane.

Yavuze ko imbaraga z’ibihugu bya Afurika mu rugendo rwo koroshya ubucuruzi zirimo kubyara umusaruro ariko hakorwa byinshi birenze, uburyo bumwe bwo kubikora akaba ari mu nama zihuza abantu bakaganira, bagasangira ubunararibonye ndetse buri umwe akigira ku wundi.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleHagaragaye ruswa Rukiko Rwisumbuye
Next articleIsosiyete HUAWEI Rwanda yashyizeho yang shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here