Depite Kamanzi Ernest wari uhagarariye urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko, yatanze ibaruwa y’ubwegure bwe ku mwanya yari afite nk’intumwa ya rubanda.
Visi Perezida w’Inteko Ishinga amategeko, umutwe w’abadepite, Sheikh Musa Fazil Harerimana, yemeye ko uyu mudepite yabashyikirije ubwegure bwe kuri uyu wa Gatatu, avuga ko ari “ku mpamvu ze bwite.”
Icyakora, hari amakuru ko yaba yeguye nyuma yo gufatwa atwaye imodoka, abapolisi bamupima bagasanga yanyoye inzoga.
Kamanzi abaye Umudepite wa Gatatu weguye ku nshingano ze mu gihe kitageze ku mezi abiri, ku mpamvu byavuzwe ko zifitanye isano n’inzoga.
Depite Harerimana yavuze ko abayobozi bakwiye kumva ko ari intumwa za rubanda, ko hari abantu benshi babareberaho baba abaturage babatoye ndetse n’imiryango yabo.
Ati “Ubundi abadepite ni abaturage b’intore, batoranyijwe n’abandi. Bakwiye kuba bandebereho. Natwe dufite urwego rukurikirana imyitwarire yacu, ariko abantu bakaba abantu. Abayobozi bakwiye kumva ko bagomba kuba bandebereho, kandi bakabereraho mu byiza, ntabwo ari mu bibi.”
Nyuma yo kwegura, uyu mudepite kkmwe n’abandi babiri bagiye mbere ye ntabwo bashobora gusimbuzwa kubera ko kuri mande yabo hasigaye igihe kitagera ku mwaka.
Mbere yo kuba umudepite muri Nzeri 2018, Kamanzi kuva mu 2017- 2018 yari Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Ntara y’Amajyepfo, n’umwe mu bagize Inama Njyanama y’Akarere ka Kamonyi.