Home Ubutabera Mbanenande wagize uruhare muri Jenoside yakuriweho igifungo cya burundu yari yarakatiwe

Mbanenande wagize uruhare muri Jenoside yakuriweho igifungo cya burundu yari yarakatiwe

0

Urukiko rwo muri Suwede rwagabanyije ibihano rwari rwarakatiye Mbanenande Stanislas, wahamijwe uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi rubikura ku gihano cyo gufungwa burundu rukigira igifungo cy’imyaka 24.

Mbanenande ufite ubwenegihugu bwa Suwede kuri ubu amaze imyaka 11 afunzwe nyuma yo guhamwa n’ibi byaha mu mwaka w’i 2013 amaze umwaka afunzwe.

Ibitangazamakuru byo muri Suwede bitangaza ko urukiko rwo mu karere ka Örebro, rwasanze Mbanenande yaritwaye neza mu gihe amaze afunzwe bityo ko ibyago byo kongera kugwa mu busubira cyaha ari bicye cyane akaba ariyo mpamvu agabanyirijwe ibihano.

Isubiracyaha ni ihame ngenderwaho mu butabera cyane mu miburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha. Mu kubabarira umuntu abacamanza bareba amahirwe cyangwa ibyago by’uwahanwe mu kongera gukora mu cyaha yahaniwe hashingiwe ku myitwarire ye.

Muri Suwede ni ihame ko imfungwa irangije bibiri bya gatatu by’ibihano yakatiwe ifungurwa. Ibi bisobanura ko Mbabane azafungurwa mu myaka itanu iri imbere nyuma yo kurangiza imyaka 16 muri gereza.

N’ubwo byitezwe ko Mbanenande azafungurwa mu myaka itanu iri imbere we yari amaze kwandikira inkiko azisaba gusubikirwa ibihano.

Mu mwaka w’i 2013 inkiko z’i Stockholm nyuma yo kumuhamya kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi rwatangaje ko Mbanenande yari umwe mu nterahamwe zo muri perefegitura ya Kibuye akaba yaragize n’uruhare mu bitero zagize byo kwica abatutsi bari ku ishuri rya Nyamishaba, abari bahungiye ku kiriziya, abari muri hoteli ya Saint Jean ndetse n’Abatutsi bari bahungiye kuri sitade ya Gatwaro.

Mbanenande waburanye ahakana ibyaha byose yashinjwaga yanashinjwe kwica umuntu amwirasiye n’imbunda yari atunze.

Mbanenande yari umwarimu n’umwubatsi mu Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe Abatusti. Niwe munyarwanda wambere wahamijwe uruhare muri Jneoside yakorewe Abatutsi n’inkiko zo muri Suwede. Yahamijw eibi byaha nyuma yaho inkiko gacaca nazo zari zaramuhamije ibi byaha zimukatira gufungwa burundu adahari mu mwaka w’i 2008.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleImanza zavuzwe cyane mu Rwanda muri 2022
Next articleAbaganga barinubira ko bagiye kujya bakora amasaha aruta ayabandi
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here