Home Ubutabera Isomwa ry’urubanza rwa Bamporiki ryasubitswe

Isomwa ry’urubanza rwa Bamporiki ryasubitswe

0

Kuri uyu wambere taliki ya 16 Mutarama, nibwo hari hategerejwe isomwa ry’umwanzuro w’urukiko rukuru ku rubunza rw’ubujurire rwa Bamporiki Edouard wahoze ashinzwe umuco muri Guverinoma.

Iri somwa  ryasubitswe ryimurirwa ku wa 23 Mutarama. Urukiko rukuru ruvuga ko iyi taliki yageze rutararangiza kwandika umwanzuro warwo.

Bamporiki yajuririye urukiko rukuru nyuma yaho urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rumuhamije ibyaha bibiri birimo kwihesha ikintu cy’undi akoresheje uburiganya no gukorehsa ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite. Nyuma yo kumuhamamya ibi byaha uru rukiko rwamukatiye igifungo cy’imyaka ine runamuca ihazabu ya miliyoni 60 z’amafaranga y’u Rwanda.

Bamporiki ntiyigeze afungwa kuko ku ikubitiro yaburanye ari hanze kandi itegeko rigena imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha rivuga ko uburanye adafunzwe agakatirwa akomeza kuburana ubujurire adafunzwe.

Ibi byaha bikomoka ku mafaranga yahawe n’umushoramari Gatera Norbert amwizeza kuzamukorera ubuvugizi uruganda rwe rwari rwarafunzwe n’umujyi wa Kigali kubera ibibazo by’imyubakire.

Usibye aya maafaranga yo gufunguza uruganda rwari rufunzwe yafatanywe Bamporiki mu rukiko ubushinjacyaha bwagaragaje ko hari n’izindi miliyoni 10 Gatera Norbert, yigeze guha Bamporiki Edouard, amufunguriza umugore we wari ufunzwe.

Mu bujurire Bamporiki yireguye avuga ko nta cyaha yakoze asaba urukiko kumugira umwere ashingiye ku kuba ibimenyetso by’ubushinjacyaha bidafatika. Umwunganira mu mategeko nawe yasabye urukiko kumugabanyiriza ihazabu ikava kuri miliyoni 60 ikaba miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUmunya Kenya afungiwe muri Congo azira gutera igisasu mu rusengero
Next articleTom Transfers yatsinzwe urubunza ibura ubwishyu
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here