Home Ubutabera Bamporiki arijyana muri gereza cyangwa ategereza Polisi imufate?

Bamporiki arijyana muri gereza cyangwa ategereza Polisi imufate?

0

Bamporiki Edouard, wahoze ari umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’urubyiruko n’umuco  nyuma yo gukatirwa igifungo cy’imyaka itanu (5) n’urukiko rukuru afite amahitamo abiri gusa, arimo kwijyana kuri gereza agafungwa cyangwa agakoresha iminsi 30 ajurira anategereje ko polisi iza kumwifatira mu gutegereza ko urubanza rurangizwa.

Bamporiki waburanye yemera icyaha agakatirwa bwambere n’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, akajurira mu rukiko rukuru narwo rukamwongerera imyaka yo gufungwa ariko rukamugabanyiriza ihazabu nyuma yo kumuhamya icyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite, amahirwe afite yo kongera kujurira ni make ukurikije icyo amategeko asaba.

Umwe mu banyamategeko yabwiye ikinyamakuru Intego ko Bamporiki Edouard, kwijyana Kuri gereza ikamufunga aribyo byoroshye kuruta kujurira.

Ati: “Itegeko rimuha iminsi 30 yo kuba yajurira iyo abona hari icyatuma ajurira. Ariko bene izi manza zahereye mu nkiko zisumbuye kandi zatanzwemo ibihano bitagera ku myaka 15 itegeko ntiryemera ko zongera kujuririrwa , keretse impamvu nkeya zidakunze kuboneka. Ubundi haba hasigaye kwiyambaza inzira zidasanzwe z’ubujurire harimo nko gusubirishamo urubanza ingingo nshya iyo ihari cyangwa gusubirishamo kubera impamvu z’akarengane. Iyo iminsi 30 ishize ntacyo akoze bahita bamufata akajya kurangiza ibihano.”

Ibi hari abashobora kubihuza n’ibyabaye kuri Niyonsenga Dieudonne uzwi cyane nka Cyuma Hassan, nawe waburanye ubujurire adafunzwe ariko we umucamanza yamara kumusomera agahita afatwa agafungwa. Kuri Niyonsenga ho icyemezo cy’urukiko cyavugaga ko agomba guhita afatwa agafungwa bitandukanye n’ibyo kuri Bamporiki kuko bitari mu mwanzuro w’urukiko.

Amategeko ntaha amahirwe Bamporiki Edouard yo kongera kujurira

Bamporiki Edouard afite iminsi 30 yo kujuririra urukiko rw’ubujurire, gusa amahirwe afite ni make ukurikije ibisabwa kugirango umuntu wakatiwe n’urukiko rukuru ajuririre urukiko rw’ubujurire.

Itegeko N°30/2018 ryo ku wa 02/06/2018 rigena ububasha bw’inkiko ntiriha Bamporiki amahirwe menshi yo kujuririra igihano yahawe ukurikije ibi mu ngingo ya 52 y’iri tegeko

Ingingo ya 52 y’iri tegeko mu gaka kayo kambere kugeza mu ka cyenda (9), iteganya ibisabwa kugirango umuntu ajurire ku nshuro ya kabiri. Gusa iyi ngingo ivuga ko ibi byose bitareba umuntu waburanye mu manza zibanza yemera ibyo aregwa.

Agaka ka cumi k’iyi ngingo kavuga ko: “Icyakora kandi ubujurire bwa kabiri ntibushobora kwakirwa ku manza z’ababuranye bemera ibyo baregwa, cyangwa ku muburanyi watsinzwe mu nkiko zombi hashingiwe ku mpamvu zimwe.”

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleBamporiki azize mukaru y’iwabo i Nyamsheke
Next articleNyanza: Umwicanyi yatorotse igororero (gereza)

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here