Home Ubutabera Uburangare bw’abaganga ba Fayisali bwatumye icibwa akayabo

Uburangare bw’abaganga ba Fayisali bwatumye icibwa akayabo

0

Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwategetse ibitaro byitiriwe umwami Fayisari kwishyura umuturage indishyi zingana na miliyoni 125 z’amafaranga y’u Rwanda kubera umwana wavukiye muri ibi bitaro afite ikibazo ku bwonko kubera uburangare bw’abaganga b’ibi bitaro.

Uru rukiko rwategetse ko izi ndishyi zishyurwa n’ibitaro by’umwami Fayisali bifatanyije n’ikigo cy’ubwishingizi cya Sonarwa. Ni umwanzuro urukiko rwasomye kuri uyu wa gatanu taliki 27 Mutarama.

Urukiko rwategetse ko ibitaro bya’ King’umwami Fayisali Faisal byishyura miliyoni 105, n’umwishingizi w’ibitaro, SONARWA, akishyura miliyoni 20.

Urukiko rwategetse kandi ibi bitaro kwishyura urega amafaranga ibihumbi 500 y’ikurikirana rubanza, miliyoni 2 nk’igihembo cy’avoka n’amafaranga ibihumbi 20 nk’igarama y’urubanza.

Ibitaro by’umwami Fayisali byajyanywe mu manza nyuma yaho umubyeyi wari ugiye kuhabyarira yarangaranwe n’abaganga bituma atinda ku bise umwana avuka ananiwe bituma agira ibibazo ku bwonko.

Ibi byabaye mu mwaka wi 2015, ubwo abaganga batindaga kubaga umugore wari kubise kugirango abyare neza nk’uko byari byategetswe na muganga wamukurikiranaga atwite.

Umuganga wakurikiranaga uyu mubyeyi atwite yari yaravuze ko agomba kubyara abazwe kuko yari afite mu maguru hato hatamwemerera kubyara atabazwe.

Uyu mugore yabwiye urukiko ko yamaze amasaha 24 ari ku bise asaba abaganga kumubaga akabyara abazwe nk’uko byari  byategetswe na muganga wamukurikiranaga. Abaganga batinze kubyumva n’aho babyemereye nabwo bafata andi masaha abiri mbere yo kumubaga bituma abyara atinze n’umwana avuka ananiwe bituma agira ibibazo bitandukanye.

Nyuma y’uko uyu mwana avutse ananiwe yakomeje kwitabwaho n’abaganga mu gihe cy’ibyumweru bitatu mbere y’uko ababyeyi be bajya kumwitaho iwabo mu rugo.

Nyuma y’imyaka itandatu (6), umwana avutse nibwo byagaragaye ko afite ibibazo kuko atashoboraga kuvuga, kwicara anababara cyane n’ubwo yari amze igihe anywa imiti myinshi itandukanye. Ibi nibyo byatumye biyambaza inkiko.

Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwabanje gutera utwatsi raporo y’abaganga bayigejejeho mu Ukwakira 2021, iyi raporo urukiko rwavugaga ko idasobanutse maze rusaba uruganga rw’abaganga gukorera indi raporo isobanura neza ikibazo cy’umwana n’aho gihuriye n’ibitaro.

Raporo ya kabiri urugaga rw’abaganga rwayitanze mu ukuboza 2022, iyi raporo yagaragazaga ko ibibazo umwana afite bikomoka ku kuba yarabuze umwuka (Oxygen), igihe yavukaga bikaba byaratumye agira ubumuga bwa burundu.

Umwanzuro w’urukiko washingiye kuri iyi raporo y’abaganga itegeka ibi  bitaro kwishyura izi miliyoni. N’ubwo atari ubwambere ibitaro by’umwami Fayisari bitsinzwe urubanza bigacibwa amande ni ubwambere biciwe arenga miliyoni 100. Mu mwaka wa 2021 nabwo ibi bitaro byatsinzwe urubanza rw’umugore byabaze ibere bivuga ko arwaye kanseri kandi ntayo arwaye abireze mu rukiko bitegekwa kumuha miliyoni 40.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleKuki abavoka b’Abanyarwanda batemerewe gukorera muri Kenya kandi abaho beremewe mu Rwanda
Next articleAbatishyura inguzanyo konti zabo zigiye gufatirwa
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here