Home Ubutabera Abatanga amakuru kuri ruswa bijejwe umutekano

Abatanga amakuru kuri ruswa bijejwe umutekano

0

Abahuriye mu nzego z’ubutabera mu Rwanda barashishikariza buri wese gutanga amakuru kuri ruswa ari nako babizeza umutekano kuko kugeza ubu ntawuratanga amakuru kuri ruswa ngo bimugireho ingaruka mbi.

Ibi babisabye abanyarwanda n’abaturarwanda ubwo hatangizwaga icyumweru cyo kurwanya ruswa mu nkiko cyatangijwe kuri uyu wa 13 kikazasozwa ku wa 16 Gashyantare.

Perezida w’Urukiko rw’ikirenga Nteziryayo Faustin, avuga ko gutanga amakuru kuri ruswa aribwo buryo bwiza butuma abantu bafata ibyemezo ndetse bikanakurikiranwa.

Nteziryayo ati: “ Aho kugira ngo abantu bakomeze kubivuga mu matamatama ngo inkiko, ubucamanza n’aari mu nzego z’ubutabera ngo bamunzwe na ruswa ni muduhe amakuru murebe ko inzego zibishinzwe zitabikurikirana.”

Inzego z’ubucamanza zivuga ko ziri gushyiraho uburyo bukomeye burinda umutekano w’uwatanze amakuru kuri ruswa mu nkiko.

Nteziryayo Ati: “ Hari uburyo turi gushyiraho mu rwego rw’inkiko aho utanga amakuru adashobora kumenyekana kuburyo  n’ubwo yaba yakoresheje telefoni ijwi ry’uhamagaye rihita rihindurwa kuburyo uwo bavuganye atamenya uhamagaye ndetse na nimero ya telefoni ntigaragare.”

Umushinjacyaha mukuru Havugiyaremye Aimable,  nawe avuga ko kurinda ababaha amakuru ari intego yabo ya buri munsi.

Uhereye iburyo Havugiyaremye Aimable, umushinjacyaha mukuru, Nteziryayo Faustin, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga na Nkundabarashi Moise Peerzida w’Urugaga rw’abavoka ubwo batangiza icyumweru cyo kurwanya ruswa mu nkiko

Umunyamabanga mukuru w’urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha RIB, Ruhunga Jeannot,  avuga ko nta muntu urantanga ikirego muri uru rwego avuga ko yahohotewe azira gutanga amakuru kuri ruswa.

“ Niba umuntu atanga amakuru  kuri minisitiri wasabye ruswa sinkeka ko hari undi watinya gutanga amakuru.”

Ruhunga, akomeza avuga ko kubera ko igihugu gifite ubushake bwo kurwanya ruswa buri rwego rukwegereye rushobora kwakira amakuru kani rukabikurikirana.

“Ntabwo ari ngombwa ngo utange amakuru muri RIB niba uwo utangaho amakuru ya ruswa ariho akora, inzego zose zirimo polisi y’Igihugu, ubushinjacyaha, urwego rw’umuvunyi bose bakira amakuru . Niba ushaka gutanga amakuru ku muntu ukora mu nkiko uyahaye ubushinjacyaha uwo muntu azakurikiranwa.”

Ruhunga akomeza yibutsa abantu ko icyaha cya ruswa kidasaza bityo ko gutanga amakuru nabyo bidasaza.

Ati: “ Icyambere iyo utanze amakuru kuri ruswa utarakurikiranwa n’ubwo waba warayitanze cyangwa warayakiriye ntuba ugikurikiranwe, icya kabiri gikomeye ni uko ari icyaha kidasaza  niba umuntu abonye inyungu muri ruswa adashaka kubivugira ahongaho n’iyo byamara imyaka itanu natanga ibimenyetso icyo cyaha kizakurikiranwa.”

Umuyobozi mukuru wa polisi y’Igihugu IGP Dab Munyuza nawe yibukije ko mu gihe hari utanze amakuru kuri ruswa mu rwego rumwe ayo makuru nta kurikiranwe agomba kwitabaza urundi rwego.

IGP Dan Munyuza ati : “ Ni byiza ko abafasha kugira ngo turwanye ruswa mu gihugu bamenya ko uhaye urwego rumwe amakuru ntakurikiranwe uyaha n’izindi nzego zikabikurikirana kuko inzego ari nyinshi.”

Muri iki cyumweru cyo kurwanya ruswa hazakorwa ibikorwa bitandukanye birimo kuburanisha imanza zose zirebana na ruswa ziri mu nkiko. Abayobozi b’inkiko kandi bazatanga ibiganiro ku maradiyo y’aho bakorera (mu Ntara), ibyo biganiro bikazibanda ku ngaruka za ruswa haba ku baturage ndetse no ku gihugu.

Abahuriye mu nzego z’ubutabera mu Rwanda bitabiriye umunsi wo gutangiza icyumweru cyo kurwanya ruswa mu nkiko
Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleKigali: Bakoresheje ibyangombwa bye bahabwa inguzanyo mu Mwalimu Sacco atabizi
Next articleUrundi rubanza rwavuzwemo Bamporiki rugiye kuburanishwa
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here