Home Ubutabera Nta muntu ufunzwe uzongera gusohoka Gereza agiye kuburana

Nta muntu ufunzwe uzongera gusohoka Gereza agiye kuburana

0

Ubu winjiye mu igororero (gereza ) ya Mageragere usanga hari ibyumba byanditseho amazina y’Inkiko zitandukanye nk’Urukiko rwibanze rwa Nyarugenge, urwisumbuye rwa Gasabo n’izindi. Ibi nibyo byumba bigiye kuyjya byifashishwa mu kuburanisha abantu bafunzwe badasohotse aho bafungiwe.

Ibi byatangiye kuri uyu wa gatatu bitangirizwa mu igororero (gereza) ry’Akarere ka Nyarugenge rizwi nka Mageragere. Muri ibi byumba haba harimo abantu bafunzwe bonyine bari kuburanishwa n’umucamanza uri ku rukiko rw’aho umuntu ufunzwe yagombaga kuburanira ari kugaragara kuri televiziyo nini iri muri gereza.

Umuyobozi w’urwego rw’amagereza mu Rwanda, Marizamunda Juvenal, avuga ko ubu buryo  butandukanye cyane n’ubwakoreshejwe mu gihe cy’icyorezo cya Covid-19 kuko hakoreshwaga ibyumba bitabugenewe.

Ati: “ Igishya gihari ubu ni uko hari ibyumba byabugenewe biburanirwamo gusa, birimo n’ibikoresho by’ingenzi mu gihe muri Covid-19 twakoreshaga Skype gusa, ubu twatangiye gukoresha video conference kandi n’amashusho aragaragara neza bitandukanye na mbere byari amaburakindi.”

Iyi gahunda irakomereza muri gereza ya Rwamagana, Rubavu na Nyamagabe ikazareba abagifite imanza bose bafunzwe.

Abantu bafunzwe bakurikiranye iburanisha bari aho bafungiwe n’umucamanza ari ku Rukiko hifashishijwe ikoranabuhanga

Bamwe mu bantu bafunzwe bashimye iki gikorwa bavuga ko kizaborohereza bakaburana vuba kuko “ buri wese waje azajya aburana bitandukanye n’uko wajyaga ku rukiko ukirirwayo rimwe na rimwe ntunaburane.” Undi mu ntu ufunzwe ushima iki gikorwa nawe agira ati: “ Ni byiza cyane kuko aha iyo umaze kuburana uhita wisubirira muri gahunda zawe muri gereza mu gihe ubundi wajyaga ku rukiko ukirirwayo inzara ikakwicirayo ukahakurwa bwije.”

Usibye aba babishima hari n’abandi babona ko bizababangamira bashingiye kukuba bajyaga kuburanira ku Rukiko bikabafasha kuhahurira n’abo mu miryango yabo n’inshuti zabo.

Kuri ibi byumba byo kuburaniraho haniyongeraho umwanya wahariwe abunganira abantu mu mategeko (Abavoka) w’aho bashobora kuganirira n’abakiriya babo, kubika ibikoresho byabo, aho kwambarira n’ibindi.

Umushakashatsi mu mategeko Tom Mulisa, avuga ko ubu buryo bwo kuburanira mu igororero (gereza) bufite ibyiza buje gufasha ariko hari n’ibyo bishobora kubuza ababuranyi.

Ati: “  Hariya aburana afite ibimufasha byose kuruta uko abyuka abyurirana imodoka n’amapingu akagira bimwe asiga, kandi hariya azajya aburana ntamapingu amuriho, icyo nibaza ni kuriya urubanza rwazaga gukurikiranwa n’abandi bantu benshi batari ababuranyi, iyo imfungwa yababonaga hari icyo byamufashaga mu mutima (psychologically).

Umuyobozi w’Amagerezeza mu Rwanda avuga ko ibi byose bishingiye ku myumvire ariko ko ntacyo bizahungabanya ku butabera bunoze.

Marizamunda ati: “ Ni imyumvire abantu baba bafite yo kujya kwiyereka abacamanza ngo barebe niba yababonye neza ariko igikurikizwa ni amategko n’ibimenyetso, sinkeka ko n’ubwo waba ufite abantu 1000 baje gukurikirana urubanza rwawe umucamanza azaruca akurikije abo bantu.”

Marizamunda akomeza avuga ko bishoboka ko abazajya bashaka gukurikirana izi manza bashobora nabo kuzajya bashyirirwaho ahantu ho kuzikurikiranira n’ubwo ubu bitarakunda kuko aribwo bigitangira.

Urwego rushinzwe amagororero mu Rwanda (gereza) ruvuga ko ubu buryo buzarufasha kugabanya amafaranga yakoreshwaga hajyanwa abantu bafunzwe kuburana bikazanagabanya umubare w’abantu batorokaga bajyanwe kuburana.

Mu rwanda ubu hafungiwe abantu barenga ibihumbi 87 muribo abagera ku bihumbi 12 bakaba bafunzwe bataraburana.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleKabuga yongeye gusinzira ari gushinjwa n’uwarokotse Jenoside
Next articleNi agahomamunwa kuburira uburenganzira mu rukiko kubera ruswa  –Nteziryayo Faustin
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here