Home Ubutabera Umwaka ushize haciwe imanza zirenga ibihumbi 18 ku igungwa n’ifungurwa ry’agateganyo gusa

Umwaka ushize haciwe imanza zirenga ibihumbi 18 ku igungwa n’ifungurwa ry’agateganyo gusa

0

Inkiko zirimo iz’Ibanze, inkiko Zisumbuye n’Urukiko Rukuru zose mu mwaka ushize zaburanishije imanza 18,049 zaregagwamo abantu 23,901 barimo abo ubushinjacyaha bwasabiraga gufungwa by’agateganyo n’abari bafunzwe basaba izi nkiko kubarekura bakaburana badafunzwe.

Muri raporo y’urukiko rw’Ikirenga y’umwaka wa 2021-2022, igaragaza ko Inkiko z’Ibanze arizo zaburanishije bene izi manza nyinshi zigera ku 14,287 zaregagwamo abantu 19,102. Inkiko Zisumbuye zaburanishije bene izi manza 3,741 zaregwagamo abantu 4,773. Urukiko rukuru rwaburanishije imanza 21 zaregwagamo abantu 26 gusa.

Mu bantu ibihumbi 23, 901 basabaga gufungurwa by’agaateganyo n’abasabirwaga gufungwa by’agateganyo abagera kuri 51% byabo inkiko zemeje ko bafungwa zifungura gusa abagera kuri 29% mu gihe abandi bafatiwe ibyemezo bitandukanye birimo kongererwa igihe cyo gufungwa by’agateganyo, bail on condition na habeas corpsus.

Itegeko rigena imiburanishirize y’imanza z’inshinjabuaha niryo rigena uko imanza z’ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo rigenda. Mu ngingo yaryo ya 77 riviga ko “Urukiko ruburanisha ikirego ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo mu gihe kitarenze iminsi ibiri (2) y’akazi. Urukiko rufata icyemezo ku ifunga n’ifungura ry’agateganyo mu gihe kitarenze iminsi itatu (3) y’akazi iburanisha ripfundikiwe. Iyo ukurikiranyweho icyaha ari umwana uri hagati y’imyaka cumi n’ine (14) na cumi n’umunani (18) agomba kuba buri gihe ari kumwe n’umwunganira.”

Ingingo ya 79 y’iri tegeko yo ivuga ko ifungwa ry’agateganyo ari iminsi 30 ishobora kongerwa, iyi ngingo igira iti: “Icyemezo cy’uko ukurikiranyweho icyaha aba afunzwe by’agateganyo kimara iminsi mirongo itatu (30) habariwemo umunsi cyafashweho. Iyo iyo minsi irangiye, gishobora kongerwaho indi mirongo itatu (30) bigakomeza gutyo. Kongera icyo gihe cy’iminsi mirongo itatu (30) bigomba gutangirwa ibisobanuro by’icyakozwe mu minsi mirongo itatu (30) ya mbere ku bijyanye n’iperereza n’ikigambiriwe gukorwa muri icyo gihe cy’inyongera gisabwa. Icyakora, ku byaha byoroheje, iyo igihe cy’iminsi mirongo itatu (30) kirangiye ntigishobora kongerwa. Ku byaha bikomeye, iyo minsi ntishobora kongerwa nyuma y’amezi atatu (3) umuntu afunzwe, na nyuma y’amezi atandatu (6) ku byaha by’ubugome. Iyo ibihe bivugwa muri iki gika birangiye dosiye idashyikirijwe urukiko, ufunzwe by’agateganyo ararekurwa agakurikiranwa ari hanze. Icyemezo cyongera ifungwa ry’agateganyo gifatwa n’Urukiko hakurikijwe uburyo n’ibihe biteganywa n’ingingo ya 77 y’iri tegeko. Icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo cyangwa kongera igifungo bigomba gusobanura impamvu zabyo. Icyemezo cyo gufungura cyangwa kongera igihe cyo gufungwa by’agateganyo, gifatwa n’umucamanza uri hafi y’aho ukurikiranyweho icyaha afungiye amaze gusuzuma niba impamvu zatumye umucamanza wa mbere afata icyemezo cyo gufunga zigihari. Ifungwa ry’agateganyo rishobora no gutegekwa iyo ukurikiranyweho icyaha atubahirije ku bushake ibyo yategetswe n’urukiko.”

Ikindi kigarara muri izi manza ni uko zijuririrwa inshuro imwe gusa nk’uko bigaragara mu ngingo ya 86 ivuga ko “Icyemezo gifunga cyangwa gifungura by’agateganyo cyafashwe n’Urukiko rw’Ibanze kijuririrwa mu Rukiko Rwisumbuye. Icyemezo cy’Urukiko rwa Gisirikare kijuririrwa mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikare. Icyemezo cyafashwe ku bujurire nticyongera kujuririrwa. Kujuririra icyemezo cyerekeranye n’ifungwa cyangwa ifungurwa by’agateganyo ntibibuza isuzumwa ry’urubanza mu mizi. Urukiko rwajuririwe ku bijyanye n’ifungwa cyangwa ifungurwa ry’agateganyo rusuzuma mu bujurire icyo kibazo nubwo urukiko rwaba rwararegewe urubanza mu mizi.”

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUrukiko rukuru rugiye gutangira kuburanisha Karasira Aimable
Next articleImitungo ya Kabuga iri muri Kenya igiye gufatirwa
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here