Kanamugire usanzwe uzwi nka Bitama mu Murenge wa Gishari Akagali ka Ruhimbi mu Mudugudu w’Abakina yatawe muri yombi mui joro ryo ku wa kabiri w’iki cyumweru azira gusambanya umwana we yibyariye w’imyaka itandatu (6) bari basanzwe babana mu nzu.
Kanamugire yabanga mu nzu n’uyu mwana bonyine nyuma yaho yari amaze igihe atandukanye n’umugore we.
Radiyo ijwi ry’amerika itangaza ko ifite raporo yakozwe n’inzego z’umutekano zo ku Murenge wa Gishali ivuga ko Kanamugire Sebitama, yagejejwe mu nzego z’umutekano n’abajyanama bubuzima nyuma yo kumukekaho gusambanya umwana we babanaga mu nzu.
Ibikubiye muri iyi raporo ngufi y’inzego z’umutekano ivuga ko uyu mugabo yasambanyaga umwana we bikaba byaranamuviriyemo gukomereka hafi y’igitsina kuko hagaragara ibisebe. Uyu mwana yabwiye inzego z’umutekano ko ubwo buri gihe yamaraga gusambanywa na Se yahitaga amushyiriraho umuti mu buryo bwo kumwomora ibisebe. Muri iyi raporo Kanamugire Sematama ahakana ibivugwa n’uyu mwana we byose.
Mu gihe Kanamugire afungiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Gishali umwana we bivugwa ko yasambanyaga ari kwitabwaho n’ikigo nderabuzima cya Gishari.
Felecien Twagirayezu, uyubora Akagali ka Ruhimbi yemeza ko yamenye aya amakuru ayakuye mu Mudugudu mu gihe n’umudugudu nawe uvuga ko ayamakuru wayakuye mu bajyanama b’ubuzima baganirije uyu mwana akababwira ihohoterwa akorerwa na Se umubyara.
Adelite Mukamana inzobere mu myitwarire ya muntu avuga ko kuba umugabo yasambanya umwana yibyariye ari ibintu bidasanzwe bishobora guterwa n’impamvu nyinshi zirimo n’uburwayi bwo mu mutwe cyangwa n’imyitwarire idasanzwe yari isanzwe igaragara ku wakoze icyo cyaha.
Mukamana ati: “ twe dufite ibyago ko biri kwiyongera mu muryango Nyarwanda ariko n’ubwo ari bibi si bishya kuko Sigmund Freud wabivuze bwambere ku isi yabitangaje mu mwaka wi 1800.”
Mukamana akomeza avuga ko ibi bigira ingaruka mbi ku mitekerere n’imikuriye y’umwana uba warahemukiwe n’umuntu mukuru yari afitiye icyizere.
Kanamugire Sematama ahsobora gufungwa burundu mu ihe yaba ahamijwe iki cyaha n’urukiko nk’uko biteganya n’ingimgo y’i 133 itegko rigna ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko ” Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine (14), igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.”