Senateri Uwizeyimana Evode avuga ko ubwo havugururwaga itegeko Nshinga mu mwaka wi 2015 hari ububasha bwambuwe inteko ishingamategeko umutwe wa Sena igomba gusubizwa ubwo hazaba hongera kuvugururwa itegeko Nshinga muri uyu mwaka.
Muri uyu mwaka hazaba igikorwa cyo kuvugurura itegeko Nshinga kugirango manda y’abagize inteko ishingamategeko umutwe w’abadepite yongerweho umwaka umwe izarangirire rimwe n’iya perezida wa repubulika kuko hifuzwa ko amatora azabere rimwe mu mwaka wi 2024. Manada y’Abadepite y’imyaka itanu batorewe yagombaga kuragira mu mpeshyi ya 2023
Mu kiganiro kuri televiziyo y’Igihugu Senateri Evode Uwizeyimana, yavuze ko ubushize havugurwa itegeko Nshinga Sena yambuwe bumwe mu bubasha yari ifite mu gutora amategeko isigarana ububasha ku mategeko atararenze icumi (10).
Senateri Evode avuga ko bari gutekereza uburyo inteko ishingamategeko umutwe wa Sena wajya ugira n’ububahsa ku mategeko areba ubuzima bw’abaturage nk’itegeko ry’imiburanishirize y’imanza zinshinjabyaha, itegeko ry’ubutaka, iry’izungura n’iry’umuryango n’ayandi.
Ibi nibyo Senateri Evode avuga ko byagakwiye gutekerezwaho mu gihe cyo kuvugurura itegeko nshinga muri uyu mwaka.
Itegeko Nshinga ryo mu mwaka wi 2003 ryavuguruwe muri 2015 riha ububasha Sena bwo kuvugurura ubwoko bw’amategeko ane gusa nk’uko bigaragara mu ngingo ya 85 y’itegeko nshinga.
Ingingo ya 85 igira iti : “Mu birebana n’amategeko, Sena ifite ububasha bwo gutora:1° ivugururwa ry’Itegeko Nshinga;2° amategeko ngenga; 3° amategeko yemeza amasezerano mpuzamahanga ajyanye no guhagarika intambara, amahoro, kujya mu miryango mpuzamahanga, guhindura amategeko y’Igihugu, cyangwa ayemeza amasezerano mpuzamahanga yerekeye abantu ku giti cyabo; 4° amategeko yerekeye kurinda Igihugu n’umutekano.”