Ikinyamakuru Semafor gitangaza ko gifite amakuru yizewe cyahawe n’inzego zo hejuru mu Rwanda no muri Qatar avuga ko Paul Rusesabagina arafungurwa mu mpera z’iki cyumweru.
Iki kinyamakuru ni nacyo Perezida Kagame, aherutse gutangariza ko hari ibyahindutse kuri dosiye ya Rusesabagina ko nawe ashobora kuzababarirwa. icyo gihe umunyamakuru yasabye Perezida Kagame kuzamumenyesha mu bambere igihe haba hari igihindutse ku cyemezo cyo gufunga Rusesabagina.
Icyo gihe Perezida Kagame yagize ati “ Hari ibiri gukorwa kuko ntabwo turi ba bantu bafunze umutwe badashaka kujya mbere. Ugiye no mu mateka yacu, hari aho twageze dutanga imbabazi ku byaha bitababarirwa, abantu bagize uruhare muri Jenoside n’ibindi. Benshi muri bo bararekuwe, ni ukubera iyo myumvire yo kudashaka guheranwa n’amateka.”
Iki kinyamakurr kivuga ko Rusesabagina kimwe n’abandi bantu 20 bari kumwe muri dosiye bari buhabwe imbabazi n’icyemezo cy’inama y’abaminisitiri iri buterane kuri uyu wa gatanu.
Ni imbabazi bari buhabwe na Minisitiri w’Ubutabera Ugirashebuja Emmanuel.
Muri Nzeri 2021 nibwo Rusesabagina na bagenzi be 20 baregwaga hamwe, bahamijwe ibyaha by’iterabwoba bishingiye ku bitero byagabwe n’Umutwe wa MRCD/FLN mu bice bitandukanye by’igihugu mu Turere twa Nyaruguru, Nyamasheke, Nyamagabe na Rusizi, byiciwemo abaturage icyenda, hatwikwa imodoka nyinshi ndetse hanasahurwa imitungo mu myaka ya 2018/2019.
Muri Mata 2022, urukiko rw’ubujurire rwagumishijeho igifungo cy’imyaka 25 Rusesabagina yari yahawe, dore ko yivanye mu iburanisha mu ntangiriro amaze kuvuga ko atizeye kubona ubutabera buboneye.