Home Politike Sobanukirwa impamvu hagiye kuvugururwa itegeko Nshinga hatabayeho referandumu

Sobanukirwa impamvu hagiye kuvugururwa itegeko Nshinga hatabayeho referandumu

0

Inteko ishingamategeko umutwe w’abadepite uherutse  kwemeza umushinga wo kuvugurura zimwe mu ngingo z’itegeko nshinga bitandukanye n’uko byagenze muri 2015 ubwo iri tegeko nshinga ryavugururwaga biciye muri referandumu.

Ni umushinga wajyanwe mu nteko ishingamategeko na minisitiri w’ubutebera, Ugirashebuja Emmanuel, nyuma y’uko urugendo rwo kuvugurura iri tegeko Nshinga rutangijwe na Perezida Kagame bikemezwa n’inama y’abaminisitiri.

Hari benshi bibaza uburyo ibi bigiye gukorwa abaturage ataribo babyemeje biciye muri referandumu kuko ahanini bishingiye ku kongerera abadepite manda yabo y’imyaka itanu yari igiye kurangira bakazakora imyaka itandatu kuko hifuzwa ko amatora yabo yegezwa imbere akazabera rimwe n’ayumukuru w’Igihugu mu mwaka w’i 2024.

Mu kuvugurura ingingo ijyanye na manda z’abadepite ntibisaba referandumu nk’uko bigaragara muri iyi ngingo.

Ingingo y’i 175 igira iti : “ Ububasha bwo gutangiza ivugurura ry’Itegeko Nshinga bufitwe na Perezida wa Repubulika bimaze kwemezwa n’Inama  y’Abaminisitiri; bufitwe kandi na buri Mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko binyuze mu itora ku bwiganze bwa bibiri bya gatatu (2/3) by’amajwi ’abawugize. Ivugururwa ryemezwa ritowe ku bwiganze bwa bitatu bya kane (3/4) by’amajwi y’abagize buri Mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko. Ariko iyo iryo vugururwa ryerekeye manda  ya Perezida wa Repubulika, ubutegetsi bwa demokarasi ishingiye ku bitekerezo binyuranye cyangwa ku bwoko bw’ubutegetsi buteganyijwe n’iri Tegeko Nshinga cyane cyane ku butegetsi bwa Leta bushingiye kuri Repubulika n’ubusugire bw’Igihugu, rigomba kwemezwa na referandumu, rimaze gutorwa na buri Mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko. Nta mushinga w’ivugururwa ry’iyi ngingo ushobora kwakirwa.”

Iyi ngingo ibyo ivuga bikorerwa referandumu ntibirimo kuvugurura manda z’abadepite.

Senateri Uwizeyimana Evode, asobanura iyi ngingo avuga ko usibye kuri manda za Perezida wa Repubulika zishobora guhindurwa habaye referandumu nk’uko byabaye muri 2015, ikindi cyasaba referandumu ni ukuba hagiye guhindurwa ubwoko bw’ubutegetsi buriho mu Rwanda wenda hakaba hagiye gushyirwaho ubutegetsi bugendera ku ishyaka rimwe nk’uko byahozeho mbere cyangwa ku kuba hari ubutaka bw’Igihugu bugiye kwegurirwa ikindi gihugu.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleMenya Uwimana Console watorewe kungiriza Perezida Kagame muri FPR Inkotanyi
Next articleKarasira yasabye urukiko kuzamuburanisha ari muzima, abashinjacyaha bamusabira kujyanwa i Ndera
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here