Donald Trump wahoze ari Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika unifuza kongera gusubira kuri iyi ntebe yahamijwe icyaha cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina yakoreye umugore utari uwe mu mwaka w’i 1996 ahanishwa kwishyura miliyoni eshanu (5) z’amadolari.
E Jean Carroll, wahoze ari umunyamakuru niwe wahohtewe na Donald Trump, inteko y’abacamanaza icyenda yafashe iki cyemezo nyuma y’ibyumweru bibiri urubanza rutangiye, aba bacamanza bose bemeje ko Donald Trump atariwe wabaye intandaro ry’iri hohoterwa nk’uko uwahohotewe yabimushinjaga ariko bemeza ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryo ryabayeho ribera mu nzu abagore baguriramo imyambaro iri mu mujyi wa New York.
Iki cyemezo cyashimishije uwahohotewe n’umwunganira wahise ajya guhobera abunganizi ba Trump abashinja kubeshya urukiko kuva mu ntangiriro z’urubanza. Uyu mwunganizi w’uwahohotewe yatangaje ko iyi atari intsinzi ye ko ari intsinzi y’abagore bose bahohotewe batarabona ubutabera.
Inteko y’abacamanza batandatu n’abagore batatu yemeje kandi ko Bwana Trump agomba kwishyura miliyoni 5 z’amadolari y’indishyi z’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse no kuba yarasebeje uyu mugore nyuma y’uko atangaje ibyo yakorewe na Trump mu gitabo yasohoye mu mwaka wa 2019. Ni ubwambere uwabaye Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika ahinjwe ibyaha yakoze mbere y’uko ajya kuri uwo mwanya n’abagore benshi ihohoterwa rishingiye ku gitsina yabakoreye akanabihamwa.
Donald Trump ntiyigeze aburana iki cyaha mu manza z’inshinjabyaha ngo abe yabifungirwa kuko iki cyaha kimaze imyaka myinshi gikozwe. Ibi nibyo byatumye kiburanishirizwa mu manza z’imbonezamubano.
Ibi byo guhamwa n’iki cyaha birakomeza gukora mu nkokora gahunda ya Donald Trump yo kwiyamamariza kongera kuyobora Leta zunze ubumwe za Amerika n’ubwo yahabwaga amahirwe mu ishyaka ry’Abarepubulika abarizwamo.
Donald Trump afite izindi manza zirimo kunyereza imisoro no gufata ku ngufu umugore witwa Stormy Daniels usanzwe ukina filimi z’urukozasoni.