Bamwe mu bari baje gusuhuza no kureba Perezida Kagame i Nyabugogo mu Karere ka Nyarugenge bahuye n’ibyago bahanuka hejuru kuri etaje bari bahagazeho nyuma y’uko icyuma bari begamyeho gicitse.
Ibi byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu mu mujyi wa Kigali, Nyabugogo ni hamwe mu hantu habarizwa bantu benshi mu mujyi wa Kigali. Benshi muri bo bakunda kujya gupepera no kwereka amarangamutima yabo Perezida Kagame igihe cyose ahaciye.
Ubwo Perezida Kagame yavaga i Rubavu kuri uyu mugoroba, nabwo benshi mu bari Nyabugogo bagiye ahantu hirengeye kuko bashakaga kumureba neza. Gusa ntibyahiriye bamwe mu bagiye hejuru ku nzu ndende ikoreramo ibigo bikomeye. Bamwe bari kuri etaje ya kabiri y’iyi nzu bari imbere y’abandi begamiye icyuma kigaragaza aho inzu irangirira (Guard rail/ garde fou) cyacikaga kikagwa bakagikurikira.
Umwe mu banyaakuru bari bahari avuga ko imbangukiragutabara zahise zihutira gutabara abakomeretse n’ubwo nta rwego ruratanga imibare yabio cyangwa niba hari abahatakarije ubuzima.
turakomeza gukurikirana iyi nkuru