Home Ubutabera Nyirinkwaya wabimburiye abacamanza b’abagore mu rukiko rw’Ikirenga yagiye mu zabukuru

Nyirinkwaya wabimburiye abacamanza b’abagore mu rukiko rw’Ikirenga yagiye mu zabukuru

0

Nyirinkwaya Immaculee, wari umaze imyaka 20 ari umucamanza mu rukiko rw’Ikirenga akaba ari nawe mugore winjiye muri uru rukiko bwambere, yashimiwe ajya mu kiruhuko cy’izabukuru asaba abacamanza asize mu mwuga kwitondera imyanzuro bafata mu manza kuko igira ingaruka kubo bayifatiye no ku gihugu.

Ni umuhango wabereye mu cyumba cy’iburanisha cy’urukiko rw’Ikirenga kuri uyu wa gatanu uyoborwa na  Perezida w’urukiko rw’Ikirenga, Ntezilyayo Fasutin, unitabirwa n’abandi bacamanza b’uru rukiko, abavoka n’abandi.

Cyanzayire Aloysia, wakoranye na Nyirinkwaya Immaculée, igihe kirekire, mu buhamya bwe yavuze ko ariwe wabimburiye abandi bagore mu rukiko rw’ikirenga amushimira iyo ntambwe yatumye abandi bagore batera.

Cyanzayire ati : “Nyirinkwaya, niwe wabimburiye abandi bacamanza b’abagore mu Rukiko rw’Ikirenga(pioneer), kuko niwe mucamanza wambere w’umugore winjiye mu rukiko rusesa imanza, hari mu mwaka w’i 1995.” Akomeza avuga ko icyo gihe aribwo urukiko rw’Ikirenga rwari rumaze gusubizwaho aba uwambere urugiyemo nyuma y’uko amashami yose y’urukiko rw’ikirenga yari yaragizwe “ahantu hihariye hakora abagabo gusa (chasse gardée).”

Cyanzayire yanongeyeho ko kuva icyo gihe amumenya mu nzego z’ubutabera kugeza ubu ari inyangamugayo, umukozi n’umuntu ugira gahunda.

Ati : “ Iyo afite urubanza aburanisha arwinjiramo buri kantu kose karurimo akaba yakarebye, ikibazo cyose kiri mu rubanza aba yakirebye kuburyo byoroshya kuruburanisha. Usibye ibi ni umuhanga mu mategeko akagira n’impano yo kumenya kwandika urubanza neza.”

“ Ikindi n’amuvugaho ni umucamanza w’inyangamugayo unakunda ukuri akaguhagararaho. Ababuranyi  bajya bakunda kuvuga ko abacamanza bariye ruswa mu manza zabo…. Ariko uvuze ko Nyirinkwaya, yariye ruswa mu rubanza runaka nahakana mbihagazeho n’amaguru yombi kuko nziko ari ibintu bidashoboka.”

Umuryango wa Nyirinkwaya wari waje kwifatanya nawe muri uyu muhango

Nyirinkwaya yagiriye inama abacamanza asize mu mwuga n’abakiri bato bari kuwinjiramo icyabafasha kwirinda kurenganya abantu kuko ibyemezo bafata bigira ingaruka ku bo babifatiye, imiryango yabo n’Igihugu.

“ Ibyemezo dufata bifite ingaruka ku buzima bw’abantu, iyo utegetse ko umuntu afungwa imyaka runaka kugeza no kuri burundu, ugategeka ko umuntu yamburwa umutungo we ugahabwa undi cyangwa ukagurishwa, ni ibintu bigira ingaruka no ku muryango we wose. Ibi bisaba kugira ubumenyi, ubushishozi n’ubwitonzi kugirango hatabaho kurenganya abantu.”

Perezida w’urukiko rw’Ikirenga yashimiye Nyirinkwaya Immaculee, uruhare yagize mu kubaka inzego z’ubutabera mu gihugu kuva mu mwaka w’i 1995 anavuga umwihariko yamubonyeho mu gihe bakoranye.

Ntezilyayo ati : “Igihe abacamanza baba bungurana ibitekerezo ku cyemezo cyafatwa ku ngingo iri kuburanwaho yatumaga Inteko isesengura byimbitse ikareba impande zose z’ikibazo kugirango hatangwe igisubizo kiboneye,… yazanaga igitekerezo agatuma twagura imitekerereze ku kibazo turi gusuzuma no kugisubizo tugomba guha icyo kibazo.”

Amateka ya Nyirinkwaya Immaculee

Nyirinkwaya Immaculee, yavutse mu mwaka w’i 1958, afite impamyabushobozi mu mategeko yakuye muri kaminuza ya Paris II-Assas,  mu gihu cy’Ubufaransa mu mwaka w’i 1982. Yakoze imirimo itandukanye ijyanye n’amategeko n’ubwishingizi mu Gihugu cy’ubufaransa mbere yo kuza gukorera mu Rwanda.

Kuva muri Mata 1996 kugeza muri Werurwe 1997 yari umujyanama mu rukiko rusesa imanza aho yavuye ajya kuyobora ikigo cy’amahugurwa y’abakozi bo mu rwego rw’ubucamanza ( ILPD y’ubu). Iki kigo yakiyoboye imyaka itanu kuko yahavuye mu mwaka w’ 2002 asubira mu nzego z’ubucamanza kuko yahise ajya gukorera mu rukiko rw’Ikirenga kugeza ubu.

Nyirinkwaya avuga ko yaciye imanza nyinshi atibuka umubare muri uru rukiko rw’Ikirenga ariko ko ntarubanza rwamugoye kurusha urundi kuko “ urubanza rwose aba ari urubanza, nta rubanza ruto rubaho, umuntu wese uba ari imbere yawe aba akeneye ubutabera.”  

Nyirinkwaya avuga ko n’ubwo agiye mu kiruhuko cy’izabukuru atagiye kure y’ubutabera kuko avuye ku gitutu cyo guca imanza ariko abonye umwanya wo gusoma, gusesengura no kwiga ku manza n’amategeko.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleIntambara ya Elon Musk na Mark Zuckerberg kubera “Threads” ishobora gusozwa n’inkiko
Next articleSobanukirwa Urukiko mpuzamahanga rw’ubutabera, ICJ
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here