Home Ubutabera Ndimbati wari umaze imyaka 28 ashakishwa kubera Jenoside yapfiriye i Kirehe

Ndimbati wari umaze imyaka 28 ashakishwa kubera Jenoside yapfiriye i Kirehe

0

Urugereko rwasigaye ruca imanza zasizwe n’urwari urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwemeje ko umwe mu bo rwari rugihiga kubera kumukaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Aloys Ndimbati nawe yapfuye aguye mu Rwanda mu mwaka w’i 1997.

Ndimbati akekwaho kugira uruhare mu kurimbura abatutsi bari muri Komini Gisovu muri Perefegitura ya Kibuye yari abereye Burugumesitiri.

Ndimbatai ashinjwa ibyaha birindwi (7), birimo icya Jenoside, ubufatanyacyaha muri Jenoside, ibyaha byibasiye inyoko muntu n’ibindi. Ndimbati afatanyije na Sikubwayo Charles ( ugishakishwa n’inkiko mpuzamahanga), bashishikiraije abaturage n’abayobozi mu nzego zibanze muri Gisovu kurimbura abatutsi bari ahantu hatandukanye.

Ndimbati ubwe ashinjwa kigira uruhare rutaziguye mu kurimbura ibihumbi by’abatutsi, kuyobora ibitero bibarimbura, kwiyicira ubwe  abatutsi bari bahungiye ku musozi wa Bisesero, ku musozi wa Kidashya, Muyira, Nyakavumu, Gitwe, Byiniro na Kazirandimwe.

Muri Nyakanga 1994, nibwo Ndimbati yavuye mu Rwanda arikumwe n’umuryango we bahungira mu cyahoze ari zaire (DR Congo), yahise ajya mu nkambi ya Kashishe. Nyuma y’imyaka itatu (3), Ndimbati yagaruwe mu Rwanda muri gahunda yo gucyura impunzi azanwa n’indege imukuye i Kisangani imugeza i Kanombe.

Uru rwego ruvuga ko rushingiye ku icukumbura rumaze igihe rukora rwemeje ko Ndimbati Aloys, yapfuye muri uwo mwaka yagaruwe mu Rwanda (1997). Uru rwego ruvuga ko yaguye mu Murenge wa Gatore mu Karere ka Kirehe n’ubwo uru rwego rudatangaza icyamuhitanye. Uru rwego ruvuga ko nyuma yo kuva i Kanombe aho indege yari imugejeje atigeze ahava kandi ko atongeye kugaragara cyongwa ngo hagire umuntu umwumva. Kuva icyo gihe nta kindi kimenyetso uru rwego rwabonye rwashingiraho ruvuga ko Ndimbati agihumeka umwuka w’abazima. Urupfu rwa  Ndimbati kandi rwemejwe n’urwego rw’ubushinjacyaah bw’u Rwanda.

Ndimbati usibye kuba yari mu bantu bashyiriweho akayabo ka miliyoni eshanu (5) z’amadolari na Leta zunze ubumwe za Amerika ku muntu uzamwerekana cyangwa agatanga amakuru y’uko yatabwa muri yombi, yari umwe muri batatu (3), bari bagishakishwa n’uru rwego kugirango baburanishwe uruhare rwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Ubu uru rwego rusigaye rushaka abagabo babiri (2) aribo Sikubwabo Charles na Ryandikayo Charles. Aba bombi basigaye batarafatwa nabo bakomoka mu cyahoze ari perefegitura ya Kibuye.

Ubushinjacyaha bw’uru rwego mu minsi yashize bwatangaje  ifatwa rya Kabuga Felecien wafatiwe mu Bufaransa na Fulgence Kayishema wafatiwe muri Afurika y’epfo. Abandi uru rwego rwatangaje ko bapfuye mu minsi ishize ni Augustin Bizimana, Protais Mpiranya, Phénéas Munyarugarama na Aloys Ndimbati byemejwe kuri uyu wa kabiri.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAmashusho: RDF yasobanuye ibya Gasana Emmanuel ufite ipeti rya Jenerali uburanira mu rukiko rwibanze
Next articleAmashusho: Ambasaderi w’Ubufaransa mu Rwanda yavuze ku kwakira Kabuga igihe yaba arekuwe
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here