Home Politike Menya ingengabihe y’amatora ya Perezida wa repubulika n’abadepite

Menya ingengabihe y’amatora ya Perezida wa repubulika n’abadepite

0

Ku nshuro yambere mu mateka y’u Rwanda hagiye kubera rimwe amatora y’umukuru w’Igihugu n’abagize inteko ishingamategeko umutwe w’abadepite. Ni amatora azaba ku wa 15 Nyakanga 2014 nk’uko byemejwe mu Iteka rya Perezida n° 077/01 ryo ku wa 11/12/2023 ryerekeye amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite.

Usibye kuba amatora ya Perezida wa Repubulika n’amatora y’abadepite agiye kubera umunsi umwe na perezida wa repubulika azatorerwa manda y’imyaka itanu ingana n’iyabadepite bitandukanye n’iyimayaka irindwi yatorerwaga mu matora aheruka.

Iri teka riteganya ko amatora azamara iminsi itatu kuko abanyarwnada baba hanze y’Igihugu bazatora ku wa 14 Nyakanga abari imbere mu gihugu batore ku wa 15 mu gihe abadepite batorwa n’izindi nzego zihariye bazatorwa ku wa 16 Nyakanga.

Ikindi iri teka ruteganya ni igihe cyo kwiyamamaza kizatangira ku wa 22 Kamena bisozwe ku wa 13 Nyakanga kyu biyamamariza imbere mu ghe no ku ya 12 Nyakanga ku biyamamariza hanze y’Igihugu.

Kugeza ubu abakandida babiri nibo bamaze gutangaza ko baziyamamariza umwanya w’umukuru w’Igihugu aribo Perezida Kagame wo mu ishyaka rya FPR Inkotanyi, na Depite Habineza Frank wo mu ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije, rikaba ari ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleKirehe: Abarenga ibihumbi 15 bipimishije Sida mu byumweru bibiri
Next article41% by’urubyiruko rw’abari n’abategarugori ntibari mu kazi, mu ishuri  cyangwa mu mahugurwa
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here