Home Uncategorized Ikoranabuhanga ni umuti wo kuzamura ubukungu bwa Afurika- EACOA

Ikoranabuhanga ni umuti wo kuzamura ubukungu bwa Afurika- EACOA

0

by Alain Serge Ishimwe

Ku nshuro ya 4, ababaruramari b’ umwuga mu karere ka Afurika y’ Iburasirazuba EACOA  bateraniye I Kigali mu nama yari igamije kunoza imikoranire na bagenzi babo b’ Abanyafurika mu rwego rwo gutanga umusanzu wabo mu kuzamura ubukungu bw’ uyu mugabane hibandwa ku gukoresha ikoranabuhanga.

Hari kuva kuwa 16 Mata kugeza kuwa 19 Mata 2024 inama yamaze iminsi itatu ikaba yari yakiriwe n’ urugaga nyarwanda rw’ ababaruramari b’ umwuga (ICPAR). Ni inama yiitabiriwe Kandi n’ abandi bakora uwo mwuga bari baturutse mu mpande zose z’ isi.

Muri ibi biganiro byabaga, haganiriwe ku mbogamizi zidindiza uyu mwuga ufatiye runini ubukungu bw’ibihugu by’ afurika ndetse n’ ibyakosorwa ngo bigende neza.

Mubyo babonye ko byaba nk’ umuti kuri ibi bibazo harimo imikoreshereze y’ikoranabuhanga nk’ imwe mu nzira zafasha mu gukorera mu mucyo ndetse no gushyira imbaraga mu gukorera hamwe kw’ ibihugu byaba ibyo mu karere ndetse n’ Afurika muri rusange.

Mu kiganiro yahaye abanyamakuru madamu CPA Keto Nyampendi Kayemba uyobora ihuriro nyafurika ry’ ababaruramari, yavuze ko bazakomeza kuganira kucyabafasha kugira ijwi rimwe, ku cyateza imbere uyu mwuga bityo bigafasha mu kuzamura ubukungu bw’ ibihugu by’ afurika no gukurura abashoramari kuri uyu mugabane.

Aba banyamwuga basanga afurika ikeneye Ababaruramari b’ umwuga bazatanga umusanzu wabo ku isoko rigari rya Afurika ari nayo mpamvu bifuzako imikoranire hagati yabo nk’ abanyafurika igomba kunozwa kandi hari icyizere ko bishoboka cyane ko mu myaka yashize wasangaga abakoraga aka kazi kinyamwuga ari bacye cyane, ni mu gihe kuri ubu ubona ko imibare igenda yiyongera umunsi ku munsi.

CPA Obadiah Biraro umuyobozi w’ inama y’ ubutegetsi y’ urugaga nyarwanda rw’ ababaruramari yavuze ko bishimira uko uRwanda rwitwara mu rwego mpuzamahanga mu myaka 15 ishize, urebye nk’ amaraporo ya Transparency International, bigaragaza ko nk’ abaruramari hari umusanzu baba batanze.

Umuyobozi w’ ababaruramari b’ umwuga mu Burundi (OPC) CPA Gahungu Frederic we yashimye uburyo inama yagenze ndetse ashima cyane umuyobozi w’ urugaga nyarwanda rw’ ababaruramari (ICPAR) ko bwateguye neza ibi biganiro ndetse anabashimira umusanzu babahaye wo gutegura dosiye yabo isaba kuba umunyamuryango w’ ishyirahamwe mpuzamahanga ry’ ababaruramari b’ umwuga (IFAC) Ashima Kandi imikoranire hagati yabo na bagenzi babo b’ abanyarwanda.

Iyi nama yari yahurije hamwe abantu basaga 600 baturutse imihanda yose, bose bakaba baranyuzwe n’ ibitekerezo hamwe n’ ibiganiro byavugiwemo.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................
Previous articleSahara marocain: la Belgique considère l’initiative d’autonomie comme “une bonne base” pour une solution acceptée par les parties
Next articleConfédération CAF : le RS Berkane bloqué à l’aéroport d’Alger pour des maillots

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here