Kuri uyu wambere, Umunyemari Silas Majyambere, yatanze ubuhamya mu rukiko rwa rubada i Bruxelles, mu gihugu cy’Ububiligi, ahari kuburanira muramu we Nkunduwimye Emmanuel ku byaha bya Jneoside akekwaho.
Nkunduwimye washakanya na mushiki wa Majyambere Silas, akekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, asanzwe afite ubwenegihugu bw’ububiligi akaba ariyo mpamvu aburanira muri iki gihugu ku byaha yakoreye mu Rwanda.
Silas Majyambere, yagombaga gutanga ubuhamya mu ba mbere ariko yakunze kugaragaza ko ataza gutanga ubuhamya kuko nta makuru menshi afite ku Rwanda cyane ko yaruvuyemo mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ubwo yabazwaga impamvu yanze gutangira ubuhamya ku gihe cyagenwe, Majyambere yavuze ko yagize uburwayi kandi yabimenyesheje urukiko kuko no kuri uyu 6 Gicurasi yagiye asindagira kubera uburwayi.
Yagize ati “Ntabwo nigeze nanga gutanga ubuhamya kuko mu ibaruwa nabandikiye nibazaga uko najya gutanga ubuhamya ku bijyanye na jenoside kandi naravuye mu Rwanda itaratangira. Gusa, aho mboneye ko munshaka nabamenyesheje ko ndwaye, na n’ubu ndacyarwaye, ariko niyemeje kuza nsindagira ariko nkaza.”
Mu ijwi riri hasi bigaragara ko Silas Majyambere nta mbaraga afite yavuze ko atasobanura byinshi mu byabaye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi kuko yabaye adahari bitewe n’uko yahunze igihugu mbere kuko atavugaga rumwe n’ubutegetsi bwariho ari nabwo bwateguye bunashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe abatutsi.
Urukiko rwabajije Silas Majyambere niba koko yarakoranaga na Nkunduwimye Emmanuel Bomboko, arabihaka avuga ko batigeze bakorana.
Nkunduwimye mbere yabwiye urukiko ko nawe yahigwaga kubera umubano yari afitanye na Silas Majyambere. Majyambere yasabwe kugira icyo abivugaho abisubiza agira ati :
“Birashoboka kuko hari n’abishwe mu muryango wanjye bazira jye, ariko sinabyemeza ko bari kumuhora jye kuko ntitwaherukanaga, kandi ntan’ubwo twongeye kujya tuvugana kuva mpunze”.
Undi watanze ubuhamya kuri uyu wambere ni uwitwa Esdras w’imyaka 63 y’amavuko, uyu yari yaganiriye n’istinda ryaje gukora ipererza mu Rwanda ku byaha Nkunduwimye akekwaho, ariko kuri ubu yabwiye urukiko ko atibuka byinshi mu byo yabajijwe mu iperereza.
Hari undi mugore w’imyaka 70 y’amavuko nawe watanze ubuhamya ashinjura Nkunduwimye Emmanuel Bomboko, avuga ko yagize uruhare mu kurokoka kwe kuko ariwe wamuhungishirije muri hotel de mille Collines.
Urubanza rwa Nkunduwimye mu rukiko rwa rubanda mu gihugu cy’Ububiligi rurakomeje kugeza mu kwezi kwa gatandatu humvwa abatangabuhamya batandukanye, undi ufite izina rizwi uetegerejwe kuzatanga ubuhamya muri uru rubanza ni Paul Rusesabagina