Home Politike Kicukiro: Imiryango itari iya Leta buri mwaka ishora hafi miliyari enye mu...

Kicukiro: Imiryango itari iya Leta buri mwaka ishora hafi miliyari enye mu baturage

0
Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Kicukiro Mutsinzi Antoine, ashimira abafatanya bikorwa b'Akarere

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro buvuga ko mu myaka itanu ishize imiryango itari iya leta igakoreramo imaze gushora arenga miliyari 15 z’abamafaranga y’u Rwanda mu bikorwa biteza imbere abaturage, iyi miryango ivuga ko buri mwaka igenda yongera ingengo yimari ijya mu baturage n’ubwo hakiri imbogamizi zituma idakemura ibibazo byose by’abaturage b’aka Karere.

Ibi umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro Mutsinzi Antoine,  yabitangaje ku munsi w’imurika bikorwa (open day) w’imiryango itari iya leta ikorera muri aka Karere.

Mutsinzi Antoine ati: “ guhera mu mwaka wa 2019 kugeza ubu iyo tubaze amafaranga bashoye mu baturage arenga miliyari 15, ni ukuvuga nibura miliyari hagati y’eshatu n’enye zijya mu baturage bacu buri mwaka, bivuze ko  uruhare rw’abafatanyabikorwa bacu mu iterambere ry’abaturage turubona mu buryo bufatika.”

Uyu muyobozi akomeza avuga ko abafatanya bikorwa b’aka Karere  bari mu byiciro byose nta guheza kuko barimo abafite ubumuga, abafite virusi itera Sida n’abandi bityo bigatuma nta muturage n’umwe uhezwa mu bikorwa byabo.

Uwase  Aisha, umwe mu bakozi b’umuryango YWCA Rwanda, umuryango w’abagore n’abakobwa bakiri bato ukorera mu Karere ka Kicukiro, ufasha mu kurwanya Virusi itera Sida no mu mikurire y’abana. Uyu muryango ufasha urubyiruko kwizigamira kugirango bigire mu buryo bw’ubushobozi kuko ubukene ari kimwe mu ntandario yo kwishora mu mibonano mpuzabitsina mu rubyiruko.

Uwase ati: “ Twigisha urubyiruko ubuzima bw’imyororekere kugirango urubyiruko rumenye ubuzima bwabo no kuburinda, tubongereraho kwizigamira kuko imwe mu mpamvu ituma urbyiruko rwishora mu mibonano mpuzabitsina  harimo n’ubukene aribyo twatangiye gukemura biciye mu matsinda yo kwizigamira no kubigisha imyuga.”

YWCA Rwanda, ivuga ko imaze gushinga amatsinda 176  afasha urubyiruko rwo mu Karere ka Kicukiro kwizigamira, uyu muryango wishyurira abana batishooboye amashuri. Unafasha urundi rubyiruko kwiga imyuga y’ubukanishi, gusuka, n’indi ibafasha kwiteza imbere.

Uwase ati : “Ibikorwa byacu biri mu Mirenge yose y’Akarere ka Kicukiro, umuntu dufashije iyo yiteje imbere ateza Akarere n’igihugu imbere,  ibyo dukora byose biba bishingiye ku mihigo y’Akarere kuko twese tuba tugomba kuyesa turi kumwe nk’imiryango itari iya Leta n’ubuyobozi bw’Akarere.”

YWCA Rwanda ni imwe mu muryango wahawe icyemezo cy’ishimwe n’Akarere ka Kicukiro kubera uruhare rwayo mu iterambere ry’abatuye aka Karere

Musuhuke Benjamin, ukuriye imiryango itari iya Leta ikorera mu Karereka Kicukiro avuga ko n’ubwo nabo bishimira uruhare rwabo mu iterambere ry’Akarere, ariko bagifite imbogamizi zituma hakiri abaturage batagerwaho neza n’ibikorwa by’iyi miryango.

Musuhuke ati: “ Imbogamizi zikomeye tugifite ni umukozi umwe ushinzwe iyi miryango mu Karere kose, tubona bidakwiye kuko akazi ari kenshi, ikindi dusaba indi miryango itari iya Leta ifite amafaranga kuza gukorera no muri Kicukiro ikareka kujya mu byaro gusa kuko na hano ibibazo birahari byinshi. Mu karere dufite imiryango nyarwanda itari iya leta myinshi ariko idafite ubushobozi haba ubw’amafaranga n’ubwo gukora raporo, izo nizo mbogamizi  zikidukomereye.”

Mu Karere ka Kicukiro habarirwa imiryango Nyarwanda itari iya Leta 54, imiryangto mpuzamahanga 24 n’imiryango ishingiye ku myemerere 224.

Musuhuke Benjamin, Umuyobozi w’imiryango itari iya Leta ikorera mu Karere ka Kicukiro ashimira imiryango igira uruhare mu iterambere ry’aka Karere
Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleIshyaka Greeen Party ryahiguye 70% ry’ibyo ryari ryarahize
Next articleBandebereho: Gahunda izahindura imyumvire ku buringanire
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here