Home Uncategorized Ikibazo cy’uburinganire mu masendika, giteje impungenge abagore bayarimo

Ikibazo cy’uburinganire mu masendika, giteje impungenge abagore bayarimo

0

N’ubwo u Rwanda rubona amanota ari hejuru mu rwego mpuzamahanga, hari ibice bimwe na bimwe mu gihugu imbere bitita ku ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’umugabo n’umugore, cyane cyane mu ngingo zo gushyira  abagore mu myanya ifata ibyemezo ku buryo bungana n’abagabo.

 Ibi ubisanga mu gice cy’amasendika arengera abakozi, aho mu mpuzamasendika COTRAF Rwanda honyine abagore bari mu myanya ari bake cayne, nyamara mu itegeko ry’umurimo ubwaryo bakunda no kwifashisha ari naryo rigena imikorere y’amasendika, risobanura neza inyungu zo guteza imbere ibitsina byombi mu myanya y’imirimo

 Ibi bivuze ko muri sendika nyarwanda, abagore bagaragara mu myanya ifata ibyemezo ni bake cyane, kandi nyamara ibibazo bijyanye n’umurimo bakunze kuba mu ba mbere bagirwaho ingaruka nayo, urugero rugarukwaho ni ihohoterwa rishingiye ku gitsina harimo kwirukanwa ku kazi mu gihe batwite cyangwa babyaye, kutagira ibyangombwa biteganwa n’amategeko mu gihe bonsa, kwibasirwa bishingiye ku gitsina n’ibindi.

Inzira yo gushaka umuti mu bagore ubwabo

Impuzamasendika COTRAF-Rwanda ifatanyije n’umuryango w’Abadage ukorera mu Rwanda FES ku nkunga y’umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi EU, hateguwe amahugurwa  agamije kuzamura imyumvire y’abagore bari mu mpuzamaSendika zikorera mu Rwanda arizo COTRAF Rwanda, CESTRAL na COSYLI, ariko hibandwa cyane ku kamaro k’amasendika harimo cyane cyane guteza imbere ibiganiro bigamije kumvikana hagati y’abakozi n’abakoresha (Negociations), ndetse n’uburenganzira bw’abagore muri rusange, hashingiwe ku biri mu masezerano mpuzamahanga u Rwanda rwasinye, ariko n’ibiri mu mategeko yandi asanzwe muri rusange.

Aba bagore nk’uko babyivugira mu mihigo yabo, bafite amahame bagomba kugenderaho azafasha guteza imbere uburinganire mu masendika baturukamo, ariyo :

1.       Kuzamura uruhare rw’abagore mu gufata ibyemezo mu masendika bakomokamo

2.       Kuzamura umubare w’abagore mu myanya itorerwa mu masendika bavamo ndetse bamwe bakanayiyobora

3.       Kwigira kuri bagenzi babo bamaze kuzamuka

4.       Gukora Ubuvugizi mu bijyanye n’uburenganzira mu kazi

5.       Kubwira abantu ibyiza bya syndicat (buri wese akihitiramo iyo ajyamo)

6.       Kurema open space for women aribyo birimo guha abagore urubuga bavugiramo cyane cyane hagamijwe gusangira amakuru y’ihohoterwa ribakorerwa, no kubishakira umuti

7.       abagore bigishijwe uburyo bajya basangira amakuru hakoreshejwe ikoranabuhanga kuko aribwo buryo bworoshye , bwihuta ariko kandi banakoresha imiyoboro y’iterambere igihugu n’isi yose bishyizemo imbaraga.

8.       gushyiraho uburyo bw’imikoranire ihamye hagati y’impuzamasendika mu Rwanda ndetse n’ahandi ku isi

9.       gukora ubushakashatsi no gushyiraho uburyo buhamye bw’imikorere mu masendika aba bagore baturukamo

10.     gushyiraho uburyo bwo kumenyekanisha ihohoterwa bakorerwa mu kazi aribyo (Reporting mechanism) no gukurikirana kugira ngo hagaragazwe impinduka mu kazi aho bakorera cyane cyane mu banyamuryango.

Amateka ya Sendika n’umugore

Madame Dativa Mukaruzima umunyamuryango wa CESTRAL, yatanze ikiganiro muri aya mahugurwa, kigamije kwerekana amateka ya sendika ndetse n’abagore bagiye bigaragaza kandi bakabishobora, bakanavugira abandi bagore, harimo abo mu Rwanda ndetse n’ahandi ku isi, aha ashaka kuvuga ko uruhari rw’abagore mu masendika Atari urwa none.

Aha yabajije abagore bari muri aya mahugurwa inyungu bakuye muri Sendika kugira ngo bumve ko ari ikintu gifite akamaro, benshi bahurizamo ko bashoboye kwitinyuka, Kugira kivugira mu gihe bagize ibibazo, Kugira umutwaro wo kuvugira abandi cyane cyane kumenya akarengane kaba ku bagore no kumenya kubavugira, Ubuvandimwe no Gutanga inama mu by’amategeko y’umurimo.

Cyakora aba bagore banagaragaje inzitizi harimo ko batsikamirwa n’abagabo babana mu masendika, bamwe bavuga ko gushishikariza bagenzi babo kugira ngo bibumbire mu masendika bikigoye kuko abenshi bashaka iinyungu z’amafaranga z’akokanya, ahokumva inyungu z’igihe kirere mu rwego rwo guteza umurimo uhesha agaciro umukozi  imbere (Decent work).

Aba bagore kandi bagaragaje ko akenshi imyanya bajyamo muri sendika bayigenerwa n’abagabo, bityo bikababera inzitizi mu kugira uruhare mu gufata ibyemezo, ubunyamwuga buke, kutabona amakuru n’imyumvire ikiri hasi ku bijyanye n’imikorere ya Sendika

Tugarutse inyuma gato, mu masomo yatanzwe muri aya mahurwa, harimo kandi  ibijyanye na tekiniki zikoreshwa mu biganiro bigamije ubwumvikane hagati y’umukozi n’umukoresho. Iki kiganiro cyatanzwe na Madame Consolatrice Uwingabire umukozi wa FES

Ibi biganiro yise negociations mu rurimi rw’icyongereza,  asobanura ko ari uburyo bw’amagambo akoreshwa hagamijwe kwinginga, guhendahenda, hagati y’abantu babiri cyangwa bose baba bagomba kubigiramo inyungu. Aha rero, uhagarariye abakozi mu kigo runaka ashobora gutangiza ibiganiro negotiations agamije kongezwa umushahara ariko nawe yereka umukoresha inyungu z’uko bizaha imbaraga abakozi umusaruro ukikuba kabiri.

Aha bivuze ko muri negotiatons buri ruhande rwunguka.

Avuga ko Negotiation ijemo amahane cyangwa guhangana ataba ari negotiation.

Ni uguhendahenda, gutitiriza, kugira ngo muze kugera ku bwumvikane wmirinda kwikubira.

Aha rero yagarutse ku mahame akwiye kugira ngo ubwo bwumvikane bugerweho, ariyo

1.       Gutandukanya umuntu n’ikibazo afite, aho utagomba kwitwaza ibyo usanzwe uzi ku muntu ngo urwanye ibitekerezo bye

2.       uguhamya ku  ntego bitewe n’icyo ushaka kugeraho

3.       Kugenda ufite mu mutwe ko ushobora kugera ku cyo ushaka

4.       Kugenda mu mutwe harimo icyo ugamije, nta gutekereza icyo aricyo, aho aturuka, igitsina n’ibindi.

Negotiation rero ni ukugira aho muza guhurira ariko Iyo bibaye ngombwa ko mutumvikana, Usubira inyuma ukajya gutekereza nyuma ukazagaruka nanone uganisha kuri cya kindi ushaka, uhereye ku byo mwari mwarangirijeho, mukaza kugira aho muhurira., kimwe n’uko mushobora kubona bike cyangwa byinshi ariko bishyize mu gaciro.

Mu biganiro byose bikorwa hagati y’umukozi n’umukoresha, bigomba kuba bifite icyo bishingiyeho, amakuru atabeshya (facts)  kandi yagenzuwe neza (verified).

Impamvu umuryango wa Feminism wari ngombwa

Clementine Nyirarukundo umukozi muri Paper Crown,  yatanze ikiganiro ku bijyanye n’uburinganire, inkomoko ya movement zivugira abagore zizwi nka feminism, impamvu abagore bakwiye kumenya uburenganzira bwabo kandi bakarera abana babereka inzira n’ibyiza byo kurwanya ubusumbane bw’ibitsina, amategeko abarengera ndetse n’inenge zikiri mu mategeko agenga umurimo mu Rwanda cyane cyane ku ngingo y’ihohoterwa ryibasira igitsina runaka (Sexual harassment) zitagaragara mu mategeko ahari kandi ibihano byayo bidasobanurwa, iby’amategeko ya GBV akwiye kuvugururwa n’ibindi yunganiwemo na Gloriose umukozi muri IPeace.

Ubu aba bagore bafite komite izabafasha kwesa imihigo

Aba bagore mu gusoza amahugurwa, bitoreye abahagarariye Forum y’abagore, kugira ngo bazabafashe mu gukurikirana no gushyira mu bikorwa ibyo bigiye muri ayo mahugurwa

 Mu ijambo rya Presidente Marie Claire Uwamaliya watowe akaba anahagarariye iyo Forum yavuze, yagarutse cyane ku gushyira hamwe no kumenya uburenganzira kugira ngo abagore basohoke mu gasunduka bafungiwemo na sosiyete, kababuza gufata ijambo, ahubwo bakagira uruhari mu kuzamura ubukungu bw’ingo zabo ndetse n’ubw’igihugu.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleBandebereho: Gahunda izahindura imyumvire ku buringanire
Next articleU Bubiligi : IBUKA yakiriye neza imyanzuro y’Urukiko rwahamije ibyaha Nkunduwimye

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here