Home Uncategorized U Bubiligi : IBUKA yakiriye neza imyanzuro y’Urukiko rwahamije ibyaha Nkunduwimye

U Bubiligi : IBUKA yakiriye neza imyanzuro y’Urukiko rwahamije ibyaha Nkunduwimye

0

Clementine NYIRANGARUYE

Ubuyobozi bw’umuryango IBUKA uharanira inyungu z’abarokotse jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 mu Bubiligi, buvuga ko bwakiriye neza imyanzuro y’urukiko rwa Rubanda ruherereye I Buruseli mu Bubiligi rwahamije Nkunduwimye Emmanuel Bomboko ibyaha.
Perezida wa IBUKA mu Bubiligi , Erneste Sagaga avuga ko bakiriye neza imyanzuro y’urukiko rwa Rubanda rwemeje Bomboko ibyaha yaregwaga aribyo icyaha cya jenoside yakorewe abatutsi n’ibyaha , ibyaha byibasiye inyoko muntu ndetse n’ibyaha byo gusambanya abagore ku ngufu mu guca umuco wo kudahana.

Emmanuel Nkunduwimye wahamijwe ibyaha bya Jenoside


Yagize ati:’’Imyanzuro twayakiriye neza kubera ko urukiko rwa hano I Buruseli rwemeje Bomboko ibyaha yaregwaga.Nkatwe rero nka IBUKA yari yaje muri uru rubanza kugirango dushakire ubutabera abo duhagarariye,nibyo rero bibaye uyu munsi.Urukiko rwemeje ko umuco wo kudahana wacitse burundu haba mu Rwanda haba na hano.”
Nyuma y’uko inteko iburanisha kuri uyu wa 5 Kamena 2024 isubije ibibazo bine aribyo ikireba jenoside cyamuhamye guhera ku italiki 6 Mata kugera kuri 18 Nyakanga 1994.Ibindi ni ibirebana n’ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.
Inteko iburanisha kandi yatinze ku bindi bibazo bibiri birebana umugore Bomboko yafashe ku ngufu akanamutera ibyuma.
Ku rundi ruhande, urukiko rwahamije Bomboko ibikorwa bigize ibyaha byamuhamye byo kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi ,gusambanya abagore ku gahato ,ubwicanyi ndetse n’ubwinjiracyaha mu cyaha cy’ubwicanyi.Ibyaha Bomboko yahamijwe n’urukiko byagaragajwe ko yabikoreye mu Gakinjiro mu mujyi wa Kigali.
Ku ruhande rw’abaregera indishyi , Umunyamategeko André Karongozi wunganira abaregera indishyi, avuga ko icyemezo urukiko rwafashe cyo guhamya Bomboko ibyaha yari akurikiranweho gikwiriye.
Yagize ati:’’ Ku ruhande rw’abaregera indishyi, icyemezo rwose gikwiriye.Basobanuye neza impamvu bafashe icyo cyemezo cyo kuba yaragize uruhare muri jenoside , bahereye ku byemezo we ubwe yafashe byo gukorana n’abari mu mutwe w’interahamwe, George Rutaganda ,Kajuga Robert , Zuzu n’abandi.Akabasobanura ko muri AMGAR hakorewe ibyaha kandi ureba koko ko bigamije kurimbura abatutsi. Icyemezo kirakwiye.
Nyuma y’ibyumweru bitandatu uru rubanza rumaze ruburanisha Bomboko, urukiko rwamuhamije ibyaha byose yari akurikiranweho ahita yambikwa amapingu ajyanwa gufungwa.
Kuwa Mbere taliki 10 Kamena 2024 nibwo urukiko ruziga ku gihano ruzakatira Bomboko hakanaba iburanisha ku gifungo.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleIkibazo cy’uburinganire mu masendika, giteje impungenge abagore bayarimo
Next articlePSF yiteze ibisubizo byinshi ku bacuruzi bato bambukiranya imipaka nibabona ubuzima gatozi

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here