Home Uncategorized Perezida Kagame yasezeranije abanyarwanda kuzakora ibirenze ibyo yabakoreye agendana n’aho ibihe bigeze.

Perezida Kagame yasezeranije abanyarwanda kuzakora ibirenze ibyo yabakoreye agendana n’aho ibihe bigeze.

0

by Ishimwe Alain Serge

Kuri uyu wa 17 Kamena 2014, nyakubahwa perezida wa repuburika Paul Kagame yagiranye ikiganiro n’ itangazamakuru. Ni ikiganiro cyari kiyobowe n’ umuyobozi w’ ikigo cy’ igihugu cy’ itangazamakuru (RBA), bwana Cleophas Barore.

Ubwo yabazwaga icyo abanyarwanda bakwiye kwitega kirenze ibyo ibyagezweho, nyakubahwa Paul Kagame yagaragaje ko kuba ibyagezweho byaraturutse mu banyarwanda ubwabo, ntakabuza nibindi birenze babigeraho. Ikindi yavuze ni uko kuba hari bicye bitaragerwaho hakwiye kwibazwa impamvu bitakunze. Yongera ho ko, kuri bo, bafite amahirwe yo kuba bafite ibyo bagezeho mu myaka ishize y’ ubuyobozi bwabo, akomeza avuga ko n’ abandi bifuza kuyobora igihugu bakaba bafite ibyabaranze cyangwa bakaba bifuza ko hari ibyabaranga bakwiye guhatana kuko babifitiye uburenganzira.

Yagaragaje ko abaturage nabo bafite uburenganzira bishingiye kucyo umuntu yabonye n’ icyo yagizemo uruhare. Aha akaba yatanze urugero rw’ umuturage wigeze kuvuga ko atirahira uwamusezeranije inka, ahubwo yirahira uwayimuhaye, mu magambo ye yagize ati “ngira ngo uribuka, hari umuturage umwe wigeze, ubanza ari mu matora y’ ubushize cyangwa hagati mbere gato, watanze urugero, wavuze ngo we ntabwo yirahira uwamusezeranije kumuha inka, yirahira uwayimuhaye” . Aha perezida wa repuburika akaba yashakaga kuvuga ko hari ibyo yahaye abaturage byabatera gukomeza kumugirira icyizera.

Mugusubiza ikibazo cy’ umunyamakuru Barore, wamubazaga ku kuba perezida avuga ko umuntu wo guhatana nawe, ari we ubwe. Nyakubahwa Paul Kagame yagize ati “nibyo , nibyo  ubwo ni ukuvuga ngo najye mu bitekerezo byanjye no mu mikorere ni ukuvuga ngo, icyo ntakoze cyashobokaga mugihe gishize, ngomba kugikora nkongeraho n’ ibindi bijyanye n’ igihe bigezeho. Nicyo bivuze”.

Aha akaba yavuze ko kuri we nubwo yaba ashimirwa ibyo yakoze ariko yumva yakora ibirenze byatuma umunyarwanda atera imbere kurushaho. Ibi bikaba bisa no gusezeranya abanyarwanda ko naramuka atorewe manda itaha azakora ibishoboka byose, umunyarwanda agatera imbere kurushaho.

Iki kiganiro kikaba kije mugihe, umunsi w’ amatora ya perezida wa repuburika n’ ay’ abadepite ubura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo ugere. Ni amatora azaba ahanganishije abakandida batatu ku mwanya w’ umukuru w’ igihugu aribo Paul Kagame uzaba ahagarariye FPR Inkotanyi, Mpayimana philippe nk’ umukandida w’ igenga na Dr frank Habineza wa Green Party. Akaba ari amatora azaba kuwa 14 na 15 Nyakanga 2024.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleOlivier Nduhungirehe agarutse muri Guverinoma nyuma y’imyaka ine ayirukanwemo
Next articleBamwe mu ndorerezi z’ amatora hari ubwo baba badasobanukiwe inshingano zabo

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here