Home Uncategorized Amatora y’abazahagararira abagore mu Nteko ntiyahawe agaciro

Amatora y’abazahagararira abagore mu Nteko ntiyahawe agaciro

0

Ishimwe Alain Serge

Ni amatora y’ icyiciro cy’ abagore yagoye abagombaga kuyitabira, kuko kugeza ku munsi nyir’izina wayo, wasangaga amakuru arebana nayo, nk’ isaha agomba kubera, aho agomba kubera ndetse no kumenya abagize inteko itora, byari ingorabahizi. Ibi rero byatumye bamwe mu bagombaga gutora badutangariza ko kutabona amakuru ahagije ku matora yihariye ku cyiciro cy’ abagore, byabereye imbogamizi inteko itora.

 Mu gitondo cyo ku wa 16 Nyakanga 2024, nibwo hari hateganijwe amatora y’ ibyiciro by’ abagore, abafite ubumuga ndetse n’ urubyiruko.

Mu ijoro ryo ku wa 15 Nyakanga 2024, bamwe mu bagize inteko itora nibwo batangiye kwakira amakuru arebana n’ ayo matora. Mukayisenga Helena (izina ryahinduwe), twaganiriye yagize ati “Ntabwo twamenyeshejwe ku gihe aho dutorera n’ isaha yo gutoreraho. Nkanjye nari nziko tuzatorera ku mujyi wa Kigali, ariko amakuru y’ uko tuzatorera ku tugari twatoreyemo yangezeho saa tanu z’ ijoro itora rigomba kuba ku munsi ukurikira”.

 Mukayisenga akomeza avuga ko yageze aho atorera saa tatu n’ igice agasanga nta wundi muntu uhari. Nyuma yo guhamagara abandi bari mu nteko itora nibwo bagiye baza maze itora riratangira. Yakomeje agira ati “Bamwe mu bari mu nteko itora baca mu nama y’ igihugu y’ abagore twarabahamagaye noneho bavuga ko batari bazi ko bari butore kuko ayo matora batari bayazi”.

Undi mubyeyi twahaye amazina ya Nyirarukundo Pauline wo mu karere ka Muhanga yatubwiye ko yamenyeshejwe ko agomba gutora mu masaha y’ ijoro ryabanjirije umunsi w’ itora. Nyirarukundo yagize ati “Njye nasaba ko bajya baduha amakuru hakiri kare, impamvu ubona abantu batitabiriye ari benshi ntibanazi ko bari mu nteko itora”.

Uyu mubyeyi yadutangarije ko nta gahunda ihamye itegura amatora y’abagize iby’iciro bari batangarijwe.

Ibi bibazo byabaye imbarutso y’ ikererwa ry’ itora mu bice byinshi by’ igihugu. Nko mu karere ka Muhanga kuri site ya Gitarama mu murenge wa Nyamabuye, itora ryagombaga gutangira saa tatu ryacyerewe ho isaha n’ iminota mirongo ine n’ itanu. Ubwo amasaha yo gutangira yageraga, umuyobozi wa site y’ itora ku rwunge rw’ amashuri rwa Gitarama mu Karere ka Muhanga, madamu Uwimabera Anasthasie, yatangarije abari baje gutora ko nubwo igihe cyagenwe itora ryagomba gutangiriraho kigeze, bagomba kwihangana bakarindira ko inteko itora ku rwego rw’ intara y’ amajyepfo yuzura.

Bwana Gashugi Appolinaire ushinzwe ibikorwa by’ amatora mu rwego rw’ umurenge wa Nyamabuye, yadutangarije ko ikibazo cyo kuba hari inteko z’ itora zitaragera kuri kimwe cya kabiri cy’ abagomba gutora ku rwego rw’ intara, ari cyo cyabaye imbarutso y’ ikererwa ry’ itora, bityo bakaba bagomba kurindira ko buri site yose yo mu ntara y’ amajyapfo igeza umubare wemewe wo gutora.

 Mu magambo ye yagize ati “aya matora akorwa ku rwego rw’ intara, kuko corum ikorwa ku rwego rw’ intara, ubu rero dutegereje ko corum yuzura niyo mpamvu ubona tutaratangira”. Uyu muyobozi yakomeje atubwira ko bakomeze guhanahana amakuru uko imibare y’ abitabiriye ihindagurika kugeza umubare w’ inteko itora wuzuye ku rwego rw’ intara, bakabona gutangira igikorwa.

Abaturage bamwe bari babashije kumenya amakuru, bari bizinduye baje gutora, wabonaga bicaye hirya no hino mu mbuga y’ urwunge rw’ amashuri rwa Gitarama ahaberaga aya matora, bamwe twaganirije badutangarije ko nubwo babona birimo gutinda ariko bahaguma bakarindira kwitorera abo bashyigikiye.

Umubyeyi witwa Uwizeyimana Marie Chantal yagize ati “Impinduka z’ amasaha yo gutangiriraho amatora nta na gito zitubangamiyeho, twategereje bagenzi bacu ngo nabo babashe kuhagera dukorane igikorwa hamwe, ntacyo bidutwaye”. Yakomeje avuga ko bategereza kugeza Igihe cyose bishobora gukemukira, ati “Turategereza rwose kugera baje kuko gutora turabikunze rwose nta kibazo.”

Mu gushaka kumenya neza icyo komisiyo y’ igihugu y’ amatora ivuga ku kuba itaratanze amakuru ahagije ku gihe, ibyatumye amatora akererwa gutangira, twagerageje kuvugisha umunyabanga nshingwabikorwa w’ iyi komisiyo Bwana Munyaneza Charles ntibyadukundira kuko inshuro twamuhamagaye kuri telefone ye atabashije kutwitaba, n’ ubutumwa twamwandikiye ntiyabusubiza.

Ni mugihe abatoye muri iki cyiciro basaba komisiyo y’ igihugu y’ amatora ko ubutaha bakora ubukangurambaga buhagije kuri iki cyiciro cy’ amatora, dore ko gitanga abadepite 24 bangana na 30% y’ abagize inteko ishinga amategeko yose.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleChorale “IL EST VIVANT” igiye kuvugira ubutumwa mu mujyi wa Dodoma-Tanzaniya
Next articleAFSF igiye guhuriza i Kigali abarenga ibihumbi bitanu biga ku iterambere ry’ibiribwa

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here