Inzego z’ubutabera z’u Rwanda zitangaza ko u Rwanda atari ubwihisho bw’abanyabyaha nyuma y’uko bwoherereje Ubuhinde umuturage wabwo bwari bumaze igihe bushakisha yihishe mu Rwanda kubera ibyaha by’iterabwoba yari akurikiranyweho.
Salman Khan niwe Muhinde worejwe mu Buhinde n’inzego z’ubutabera z’u Rwanda kuri uyu wa 27 Ugushyinngo 2024 nyuma y’amezi hafi ane afatiwe mu Rwanda aho yari yahungiye ubutabera bw’ubuhindi bugatabaza u Rwanda biciye muri polisi mpuzamahanga Interpol.
Umushinjacyaha ku Rwego rw’Igihugu, Siboyintore Jean Bosco, yagaragaje ko ibyaha Salman Khan akurikinyweho bikekwa ko yabikoreye mu Buhinde agahungira mu Rwanda.
Ati “U Buhinde bwatanze ubusabe bugaragaza ko Salman Khan akekwaho ibyaha by’iterabwoba ko ashakishwa, hari n’abandi bafungiwe mu gihugu cyabo ariko we yagerageje gucikira mu Rwanda.”
Yakomeje agaragaza ko mu Rwanda atari ahantu ho gushakira ubuhungiro ku bakekwaho ibyaha.
Ati “Ntabwo ari ahantu h’ubwihisho, ntabwo ari igihugu wazamo warakoze ibyaha hirya no hino ngo uze kwihisha mu Rwanda.”
Salman Khan yafashwe ku wa 9 Nzeri 2024, bimenyeshwa Leta y’u Buhinde.
Ku wa 29 Ukwakira 2024, u Buhinde bwoherereje u Rwanda ubusabe bw’uko rwakohereza Salman Khan, busuzumwa na Minisiteri y’Ubutabera.
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta yemeje ubwo busabe bw’u Buhinde ku wa 12 Ugushyingo 2024 anatanga uruhushya rw’uko ukekwa yoherezwayo.
Umushinjacyaha Siboyintore yagaragaje ko nubwo u Rwanda n’u Buhinde, bidasanzwe bifitanye amasezerano yo guhanahana abanyabyaha, ariko mu mategeko y’u Rwanda abigenga harimo ingingo y’uko mu gihe hari igihugu gisabye umunyacyaha uri mu Rwanda, ibihugu bigirana amasezerano y’ubwumvikane kikamuhabwa.
Ati “Twavuga ko nubwo u Rwanda n’u Buhinde ari ibihugu bidafitanye amasezerano yo guhanahana abanyabyaha ariko twebwe itegeko ryacu rigena ibirebana no guhanahana abanyabyaha, harimo ingingo ivuga ko iyo hari igihugu gisabye umunyacyaha uri mu Rwanda ko n’iyo tudafitanye amasezerano dushobora kuyakorana y’ubwumvikane ko na Leta y’u Rwanda nigisaba umunyacyaha izamuhabwa.”
Yagaragaje kandi ko mu gihe Isi yugarijwe n’ibyaha by’iterabwoba, icuruzwa ry’abantu, Iyezandonke n’ibindi hari hakenewe kunoza imikoranire Mpuzamahanga kandi u Rwanda ari byo rushyize imbere.
Uwari uhagarariye Minisiteri y’Ubutabera y’u Buhinde, yashimye uko ubufatanye bw’u Rwanda bwashyizwe mu bikorwa nubwo nta masezerano yo guhanahana abanyabyaha ibihugu byombi bifitanye.
Yagaragaje ko mu bihe biri imbere bishobora kugirana amasezerano. Yashimangiye ko iterabwoba ari ikintu igihugu cy’u Buhinde kitihanganira kandi ko n’u Rwanda ari ko bimeze.
Yemeje ko imikorere y’u Rwanda itanga urugero rwiza ku ruhando Mpuzamahanga.