Home Politike Mukantaganzwa yasimbuye Ntazilyayo utongerewe manda mu rukiko rw’Ikirenga

Mukantaganzwa yasimbuye Ntazilyayo utongerewe manda mu rukiko rw’Ikirenga

0

Ntezilyayo Faustin wari Perezida w’urukiko rw’ikirenga yakuwe kuri uyu mwanya na Perezida wa repubulika asimbuzwa Mukantaganzwa Domitile. Ntezilyayo asimbujwe kuri uyu mwanya arangije manda imwe y’imyaka itanu ntiyahabwa indi n’ubwo yari ayemerewe n’amategeko, ntihatangajwe impamvu atongejwe indi manda.

Ubusanzwe Perezida w’urukiko rw’ikirenga agira manda y’imyaka itanu yongezwa inshuro imwe gusa, Fausin Ntazilyayo yari arangije manda imwe y’imyaka itanu muri izi nshingano kuko yazirahiriye taliki ya 6 Ukuboza 2019.

Mukantaganzwa Domitile, abaye umugore wa kabiri ugiye kuyobozra urukiko rw’ikirenga mu mateka yarwo nyuma ya Aloysia Cyanzayire nawe waruyoboye mu myaka ishize.

Mukantaganzwa yamamaye cyane mu butabera bw’u Rwanda ubwo yayoboraga inkiko Gacaca hagati ya 2003 na  2012, mbere yaho akaba yari muri komisiyo yateguye itegeko nshinga rya 2003.

Mukantaganzwa azungirizwa na Hitiyaremye Alphonse, nka visi perezida w’urukiko rw’Ikirenga, uyu yari asanzwe ari umucamanza muri uru rukiko.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleRubavu: Indaya zitarandura zinywa imiti izifasha kutandura virusi itera Sida
Next articleSgt Minani yaburanye nta mwunganizi afite nyuma yo kwanga kwemera ko arwaye mu mutwe
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here