Umunyamategeko wunganira Sgt Minani Gervais, umusirikare ukekwaho kwica abantu mu Karere ka Nyamasheke, yasabye urukiko rwa gisirikare gusubika urubanza rw’uwo yunganira kuko afite uburwayi bwo mu mutwe urukiko rwanga ubusabe bwe ahita yikura mu rukiko ushinjwa aburana atunganiwe.
Umunyamatego wa Sgt Minani Gervais, Me Murigande Jean Claude, ubusabe bwe nti bwahawe agaciro kuko inyandiko zo kwamuganga zigaragaza ko umukiriya we nta burwayi bwo mu mutwe afite. Nyuma yokwanga ubusabe bw’uyu munyamategeko umucamanza yategetse ko urubanza rukomeza aho rwaberaga mu ruhame mu mudugudu wa Rubyiruko, akagari ka Rusharara, umurenge wa Karambi mu Karere ka Nyamasheke. Rwitabiriwe n’abasivili benshi ndetse n’abasirikare.
Urubanza rwahise rukomeza ubushinja cyaha bushinja Sgt Minani Gervais, ibyaha bitatu birimo ubwicanyi buturutse ku bushake, gukoresha intwaro bidategetswe n’umukuru no kwangiza, kwiba ndetse no kuzimiza ku bushake igikoresho cya gisirikare.
Ibi byaha Sgt Minani Gervais yabikoze mu ijoro ryo kuwa 12 Ugushyingo 2024, kuko Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) tariki ya 13 Ugushyingo 2024 cyatangaje ko Sgt Minani w’imyaka 39 y’amavuko yatawe muri yombi akekwaho kurasira aba bantu mu kabari ko muri santere yo muri Rusharara mu rukerera rw’uwo munsi.
Abarashwe bapfuye ni Benemugabo Denis w’imyaka 17, Habumugisha Onesphore w’imyaka 20, Sindayiheba Zephanie w’imyaka 44, Muhawenimana Jonas w’imyaka 35 na Nsekambabaye Ezra w’imyaka 51.
Urubanza rwapfundikiwe, ubushinjicyaha busabira Sgt Minani igihano kiruta ibindi cyo gufungwa burundu, urukiko rumenyesha ababuranyi ko umwanzuro warwo uzasomwa tariki ya 9 Mutarama 2025.