Home News Umugabo umaze kwifungisha asabwa kurangiza inshuro 20 kugirango yizereko atatera inda.

Umugabo umaze kwifungisha asabwa kurangiza inshuro 20 kugirango yizereko atatera inda.

0

Ni byagarutsweho kuri uyu wa kabiri, taliki 10 ukuboza 2024, mu mahugurwa yateguwe na Fojo kubufatanye na afrimedia ubwo bahuguraga abanyamakuru ku byerekeye ubuzima bw’imyororokere ( Family Planning)aho basobanuye ko umugabo wifungishije burundu, nyuma yo kwifungisha aba agomba kurangiza byibuze inshuro 20 kugirango yizere neza ko atatera inda uwo baryamana .

Dr Thomas Nsengiyumva akaba impuguke ku kuboneza urubyaro (Family Planning) yavuze ko umugabo iyo agiye kuboneza urubyaro bakata imiyoboro nanga ye bagapfundika bagashiririza ariko ntuba wemerewe guhita ukora imibonano idakingiye kuko ushobora gutera inda uwo murikumwe kuko haba harinanga ziba zagiye ariko zitarasohoka ibyo bigasaba kujya ukora imibonano mpuzabitsina ukoresheje agakingirizo uko usohoye ubara byakuzura inshuro 20 ukajya muri laboratware bakarebako ntazindi zasigayemo basanga ntazo ukaba wemerewe gukorera aho kuko ziba zashizemo.

Yakomeje avuga ati “kuboneza urubyaro ku bagabo ntagihinduka mugihe agiye gukora imibonano mpuzabitsina aba afite ubushacye nkibisazwe kandi ubwo buryo iyo ubukoze ntabwo wongera kubyara .”

Dr Thomas yasoje avuga ko kuboneza urubyaro ku bagabo aribyiza kuko iyubyaye abana bacye babaho neza bakiga neza n’imubereho y’umuryango ikagenda neza , ashishikariza abagabo bumva baboneza urubyaro ko babikora nta ngaruka bigira k’ubuzima bw’uwabikoze.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................
Previous articleRwandan Judge Elected President of East African Magistrates’ Association

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here