Home Ubutabera Rutsiro: Urubanza rurimo umushinwa wabambye umunyarwanda ku musaraba rwasubitswe

Rutsiro: Urubanza rurimo umushinwa wabambye umunyarwanda ku musaraba rwasubitswe

0

Urukiko rw’Ibanze rwa Gihango mu Karere ka Rutsiro rwasubitse urubanza ruregwamo abantu batandatu barimo Umushinwa Sun Shu Jun bakurikiranyweho ibyaha bitatu bifitanye isano no gukubita abaturage no kubakorera iyicarubozo.

Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 8 Nzeri 2021 ni bwo Urukiko rw’Ibanze rwa Gihango rwatangiye kuburanisha uru rubanza ku ifunga n’ifungura ry’agateganyo.

Uru rubanza ruregwamo abantu batandatu barimo Sun Shu Jun w’imyaka 51, Renzaho Alexis, Katabarwa Félix, Mukandayambaje Claudine, Nsanzumuhire Léonidas na Ndebaneza Donatien.

Aba bose bakurikiranyweho ibyaha bitatu birimo iyicarubozo, gukubita cyangwa gukomeretsa n’itwarwa n’ifungiranwa ry’umuntu bitemewe n’amategeko.

Urukiko rwanzuye ko urubanza rusubikwa nyuma yo kugezwaho imbogamizi z’uko Umushinwa Sun Shu Jun atarabona umusemuzi. Rwategetse ko iburanisha ryimuriwe ku wa 17 Nzeri 2021.

Muri Kanama uyu mwaka ni bwo ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye amashusho yerekana Sun Shu Jun ukorera Sosiyeye yigenga yitwa Ali Group Holdings Ltd mu Rwanda akubita Abanyarwanda babiri, bivugwa ko umwe muri bo yari yafashwe yiba umucanga.

Umwe mu baturage bakubiswe ni uwo mu Kagari ka Mukura, Umurenge wa Kagano mu Karere ka Rutsiro. Nk’uko bigaragara mu mashusho, uwo muturage yari aziritse ku giti, aho uwo Mushinwa yamukubitiraga akoresheje umugozi.

Ibikorwa byakozwe na Sun Shu Jun byamaganwe na Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda, ivuga ko bigayitse.

Muri iryo tangazo yakomeje ivuga ko ishyigikiye inzego zishinzwe iyubahirizwa ry’amategeko mu Rwanda mu gukora iperereza no gukemura ikibazo binyuze mu mucyo no ku byo amategeko y’u Rwanda ateganya.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUmunyepolitiki Dr.Kayumba Christopher yongeye guhamagazwa na RIB
Next articleAbagore 61 nibo bakekwaho ubujurura bwo kuri Mobile Money
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here