Umunyamakuru Nkusi Uwimana Agnes umuyobozi w’ikinyamakuru Umurabyo yasubije urwego rw’abanyamakuru bigenzura RMC, ikarita y’itangazamakuru itangwa n’urwo rwego, nyuma yo guhora asiragizwa n’urwo rwego nk’uko abyivugira ku giti cye.
Ibi byabaye kuri iki cyumweru ubwo uyu munyamakuru yandikirwaga n’uru rwego asabwa kurwitaba ahubwo we akihutira gusubiza ikarita y’umwuga yari yarahawe mu ntangiriro z’ukwezi kwa Kanama uyu mwaka.
Nyuma yo guhabwa iyi karita bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga cyane twitter ntibabyishimiye, banenga uburyo Nkusi Agnes ahawe iyo karita kandi hakemangwa ubunyamwuga bwe.
Umunyamakuru Agnes avuga ko ahisemo gusubiza ikarita yahahwe kubera ibiganiro bagiranye na RMC ku wa 27 Nyakanga 2021 mbere yo guhabwa iyi karita.
” Njye nanze kugorana nakurikije amabwiriza bampaye mbere y’uko bampa iyi karita, mbere yo kuyimpa twagiranye ikiganiro bambwira ibyo ngomba gukora n’ibyo ntagomba gukora, bambwiye ko nintubahiriza ibyo bambwiye bazayinyaka none ndayibasubije.”
Nkusi akomeza agira ati: “Abantu nagombaga kwitaba ni bamwe mu bahora bantuka kuri twitter banyita interahamwe batarambonye kuri bariyeri nta n’umuntu unshinja uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Umunyamakuru Nkusi Uwimana Agnes ni umwe mu banyamakuru bakunda kuvugwaho ku mbugankoranyambaga banengwa ibiganiro batanga kuko hari n’ababa bamushinja gukwirakwiza ingengabitekerezo ya jenoside. Agnes avuga ko ibi bimuvugwaho biva ku murongo akoreramo wo kuvuga ibitagenda mu gihugu agamije ko bikosorwa.
Mugisha Emmanuel Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’urwego rw’abanyamakuru bigenzura avuga ko ataravugana na Nkusi Agnes ku mpamvu zamuteye gusubiza iyi karita ko bamaze kuvugana aribwo yagira icyo abivugaho.
Uwimana Nkusi Agnes yigeze gufungwa nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo kuvutsa igihugu umudendezo no gusebya umukuru w’igihugu, ni umunyamakuru wari umaze hafi imyaka 22 mu mwuga, akaba yarakoreye ibinyamakuru birimo Umuseso.
Urukiko ruheruka gufungura umunyamakuru Niyonsenga Dieu Donne uzwi cyane nka Cyuma Hassan washinjwaga kwiyitirira umwuga w’itangazamakuru kuko nta karita itangwa na RMC yagiraga.
Icyakora urukiko rwanzuye ko nta cyemeza ko iyo karita ari yo igaragaza ubunyamwuga.
Uru rwego rwa RMC kugeza ubu nta hantu na hamwe rwanditse mu mategeko bikaba bikomeje gutera urujijo mu bagenerwabikorwa barwo.