Home Politike Leta yasubije Barafinda i Ndera

Leta yasubije Barafinda i Ndera

0
Barafinda yasubijwe indera

Urwego rw’Igihgu rw’bugenzacyaha RIB, rwatangaje ko rwongeye gusubiza Barafida Ssekikubo Fred mu bitaro bivura indwara zo mu mutwe biherereye i Ndera mu Karere ka Kicukiro.

Barafinda Ssekikubo Fred uvuga ko ari umunyepolitiki wigenga yajyanwe bwambere kuvurwa indwara zo mu mutwe mu ntangiriro z’umwaka ushize wa 2020.

Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha rwemeye ko rwasubije Barafinda muri iri vuriro nyuma yo kongera kugaragaza ibibazo by’uburwayi. hari hashize amasaha make hari abantu bari kumutabariza bavuga ko batazi aho ari nyuma yo gukurwa iwe mu rugo.

Barafinda yamenyekanye mu Rwanda mu mwaka wi 2017, ubwo yavugaga ko agiye kwiyamamariza kuyobra igihugu benshi bakamufata nk’umurwayi wo mu mutwe.

Nyuma yo kubura ibyangombwa bimwemererea guhatanira uyu mwaka yakomeje kujya agenda agaragaza ibitekerezo bye bya politiki benshi bakomeza kumufata nk’umurwayi wo mu mutwe.

Kujyana Barafinda bwambere kuvurizwa indera byaturutse ku magambo yayari amaze iminsi avuga benshi bakavuga ko harimo ibigize ibyaha.

Ibi byakurikiwe no guhamagazwa n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha ruramuganiriza nyuma yaho ruvuga ko rwasanze ibyo avuga abiterwa n’uburwayi bwo mu mutwe ko ariyo mpamvu aho kumufunga bwahisemo kumuvuza.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleCentrafrica yaciye umubano n’ibihugu by’Uburayi
Next articleLeta yasabwe korohereza abashoramali kubona amafaranga yo mu kigega nzahurabukungu

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here