Nkuko raporo iheruka y’ikigo mpuzamahanga kirwanya ruswa n’akarengane ishami ry’u Rwanda (TI-Rwanda) igaragaza ruswa n’akarengane mu nkiko z’u Rwanda, ibi ntibitandukanye n’ibyagaragajwe n’Urukiko rw’ikirenga ku mwanzuro wafashwe n’inkiko zo mu Karere ka Rubavu mu rubanza Koperative Coopilak yaburanagamo n’uwari Perezida wayo Munyaburanga Leon uzwi nka Ngandu.
Perezida w’Urukiko rw’ikirenga, Nteziryayo Faustin, mu mwanzuro yafashe No 219/cj/2020 yemeza ko koperative Coopilak yarenganijwe n’inkiko zo mu Karere ka Rubavu anatesha agaciro imyanzuro zafashe asaba ko urabanza rwabo rusubirwamo ku mpamvu z’akarengane.
Munyaburanga Leon Ngandu wari perezida w’iyi koperative Coopilac yanyereje umutungo wayo n’urukiko rurabimuhamya rumukatira gufungwa imyaka 7 no kwishyura koperative miliyoni 120 ahungira ubutabera muri Kongo ariko nyuma yaho aza guteza imitungo y’iyi koperative mu cyamunara cyabaye mu manyanga.
Abanyamuryango b’iyi koperative bakeneshejwe na Munyaburanga ntibigeze bumva uburyo bamutsinze mu manza bakabura uko bamwishyura kuko we ataboneka ariko we akishyuza Koperative n’urubanza rukarangizwa imitungo yabo itejwe mu cyamunara bishyigikiwe n’inkiko.
Sibomana Eugene waguze iyi mitungo iri kunkengero z’ikiyaga cya Kivu mu cyamunara kidasobanutse imubyarira amafaranga arenga miliyoni 7 ku kwezi mu gihe abanyamuryango b’iyi koperative bakeneshejwe no gusiragira mu nkiko n’ihagarara ry’ibikorwa byabo kubera kubura aho bakorera.
Uko abayamuryango ba Coopilak barenganyijwe
Koperative Coopilak yashinzwe mu mwaka wi 1995, ishingwa n’abantu bari batangiye uburobyi mu kiyaga cya kivu, nyuma y’imyaka ine igura amazu yari aya Minagri muri gahunda y’Igihugu yo kwegurira imwe mu mitungo ya leta itari ikibyazwa umusaruro abikorera. (privatization). Abari abanyamuryango 172 icyo gihe bavuga ko iyi mitungo iri ku kiyaga cya Kivu icyo gihe yaguzwe miliyoni 29,4 ariko barabanje gutanga miliyoni 3 z’ipiganwa.
Nyuma yo kugura izo nzu bakomeje kuzikoreramo akaba ariho batunganyiriza umurasuro bakaharuhukira hakaba n’icyicaro cya koperative. Abanyamuryango barobaga amafi n’isambaza bakabigurisha koperative ariko kuri buri kir cy’umusaruro bagatangaho amafaranga 50 yo gutunga koperative.
Amafaranga yaguzwe iyi mitungo niyo ntandaro y’izi manza.
Munyaburanga Leon uzwi nka Ngandu wari perezida w’iyi koperative icyo gihe abanyamuryango bamushinja kwitwaza aya mafaranga akayogoza koperetive.
Mugabonake Badru umwe mu banyamuryang bashizze iyi koperative agira ati: “Abatugurishije iyi mitungo nta mafaranga twabahe byari ideni, ariko nyuma tuza kubona inkunga ya USAID yari igamije guteza imbere umushinga w’uburobyi iyo nkunga n’iryo deni nibyo uwari perezida wa koperative yatangiriyeho uburiganya bwe.” Uyu muturage wahoze ari n’umwanditsi w’iyi koperetive akomeza avuga ko babyutse mu gitondo bakabwirwa ko imitungo yabo bagiye kuyamburwa kubera kunanirwa kuyishyura.
“ Yatubwiye ko bagiye kutwambura imitungo nitutagira icyo dukora uwo munsi, yaduhaye amasaha make yo kubitekerazaho tugarutse atubwira ko niba nta mafaranga dufite umugore we Nesongane Marina agiye kuguriza koperative miliyoni 29 zo kwishyura. Inyandiko z’iyi nguzanyo bahise bajya kuzisinyisha kwa noteri” Abanyamuryango batandukanye bemeza ko iyi nguzanyo y’umugore wa Perezida wa Koperative itigeze itangwa.
“ Ntabwo iyi nguzanyo yigeze itangwa ahubwo Perezida ni umutwe yadukinnye kuko yatubwiye iby’iyi nguzanyo nyuma yuko inkunga ya USAID yari imaze kugera kuri konti ya koperative” Semajeli Musa akomeza agira ati:
“ Inkunga ya USAID y’arenga miliyoni 140 nayo nta n’igiceri yakuyemo ngo ajye kwishyura rya deni ry’inzu nayo yayariye yose wenyine.”
Indi nguzanyo ya BRD yatswe na Perezida niyo yasembuye abanyamuryango
Mu mwaka wi 2001 uwari perezida w’iyi koperetive Munyaburango yatse inguzanyo yo guteza imbere koperetive banki ya BRD, arenga miliyoni 100 y’inguzanyo.
“ Perezida yafashe iyi nguzanyo ajya kugura ubwato muri Congo atubeshya ko yabuguze ibihumbi 70 by’amadolari kandi yabuguze ibihumbi 6. Ubu bwato bwari bushaje abanyamuryango bose barabwanga.” Mugabonake Badru yongeraho ko:
“aha niho twahise twiyambaza inzego bwite za leta zirimo Akarere tukabwira agahinda kacu bahagarika perezida wa koperative bemeza ko bagomba gukora igenzura ry’umutungo (Audit).”
Igenzura ry’umutungo ryagaragaje ko inkunga ya USAID ndetse n’inguyanye ya BRD yanyerejwe na Munyaburanga.
Ibi byose byabaye Munyaburanga yarashatse undi muterankunga w’umunya Canada witwa Towers James amubwira ko iyi mitungo ari iye ariko ko afite inguzanyo muri Banki ko amufashije kuyishyura iyi mitungo yaba iya kompanyi bashinga bafatanyije.
Uyu munya Canada yarabyemeye bishyura inguzanya ya miliyoni zirenga 100 muri BRD, bashinga kompanyi bahuriyeho buri wese afitemo imigabane ya 50%, ibyo byose byakozwe nta wundi munyamuryango wa koperative ubizi nk’uko bigaragara munyandiko y’urwego rw’umuvunyi.
Uyu munya Canada yahise aza gutura mu nzu ya koperetive abanyamuryango bashatse kuyimukuramo ntibyakunda bitabaza umuvunyi yemeza ko agomba kuguma muri iyo nzu kuko yagaragaje ko azifiteho uruhare n’ubwo byari mu manyanga. Umuvunyi Tito Rutaremera yemeje ko koperative igomba kujya imwishyura ibihumbi 300 buri kwezi kugeza amafaranga ye ashizemo nawe agasubiza imitungo koperative.
Mu mwaka wi 2005, abanyamuryango ba koperative bagiye kurega uwari perezida wabo Munyaburanga baramutsinda ategekwa gufungwa imyaka 7 no kwishyura koperative miliyoni 120.
Munyaburanga yahise atoroka Igihugu bivugwa ko yahungiye muri Repebulika ya demokarasi ya Congo.
Amaze kugera muri Congo yohereje umuhagarariye ajya kurega koperative ko hari ideni bafitiye umugore we rya miliyoni 29 ko atigeze yishyurwa. (aya ni yamafaranga yagombaga gitangwa n’umugore wa perezida wa koperative). Urukiko rwemeje ko koperative itsinzwe igomba kwishyura miliyoni 77.
“ Aha twagize ikibazo gikomeye cyane dutangira no kugira ubwoba kuko twageze mu rukiko tuvuga ko tudafite utwunganira mu mategeko (Avocat) kuko atari yaje kandi twaramwishyuye, umucamanza avuga ko abanyamuryango biburanira dutsindwa dutyo.” Mugabonake akomeza agira ati:
“ Hahise habaho cyamunara yihuse badutereza imitungo mu cyamunara cyo mu manyanga kuko nta byangombwa bihagije bari bafite.”
“ Ikindi tutarumva ni uburyo uwari perezida wa Koperative wishyuzwa miliyoni 120 aca inyuma agashaka umuhesha w’inkiko ngo aze adutereze tumwishyure miliyoni 77 kandi natwe twaramubuze ngo atwishyure, ubutabera bukemeza ko yishyurwa ariko twe tukabura uwo twishyura.”
Urubanza rwa cyamunara rwabuze gica
Kuva mu mwaka wi 2015 abanyamuryango ba koperative bongeye kwiyambaza inkiko bashaka kureganurwa ngo basubizwe ibyabo.
Koperative coopilak yahereye mu rukiko rwibanze rwa Rubavu irega Munyaburanga Leon ariko kuko adahari igobokesha Sibomana Eugene waguze iyi mitungo n’umuhesha w’inkiko wayigurishije. Urukiko ruvuga ko nta bubasha rufite rwo kuburanisha iki kirego bajya mu rukiko rwisumbuye baratsinda cyamunara iraseswa, Sibomana Eugene waguze iyi mitungo mu cyamunara arajurira arabatsinda nabo basubira kujurira barongera baratsindwa cyamunara ikomeza kugira agaciro.
Aba babonye ko inkiko zibarenganya kandi nta rundi rwego bajuririra bahisemo kwitabaza izindi nzego bandikira perezida Kagame, inteko ishingamategeko n’urukiko rw’ikirenga inyandiko ya paji zirenga 200 zisobanura akarengane bakorewe.
Aba basubijwe na Perezida w’Urukiko rw’ikirenga ababwira ko barenganye bityo ko urabanza rwabo ruzasubirishwamo ku mpamvu z’akarengane rukaburanishwa mu rukiko rukuru urugereko rwa Musanze.
Sibomana Eugene ntiyifuje kugira icyo avuga kuri izi manza aregwamo kuko ngo afite ibyangmbwa byose bimwemerera gutunga iyi mitungo.