Home Ubuzima Ababumbyi bafite Virusi itera SIDA ntabwo borohewe na COVID19

Ababumbyi bafite Virusi itera SIDA ntabwo borohewe na COVID19

0

Amakuru twahawe na bamwe mu bakora umwuga w’ububumbyi, bavuga ko gahunda ya Guma mu rugo kubera Corona Virus yabasubije inyuma cyane, kuburyo byageze n’aho biheba.

Umwe muri aba babumbyi, ufite abana 5 yatubwiye ko n’ubwo Leta yabahaye inkunga, we yamugezeho amaze iminsi igera kuri ibiri asohoka akajya gusabiriza kubera inzara yendaga kumwicana abana, cyane ko nawe atari yorohewe cyane ko asanganywe ubwo burwayi.

Uyu mubyeyi ushimira Leta iyo nkunga ya Kawunga ndetse n’ibishyimbo, avuga ko kugira Virusi itera Sida, bisaba kurya indyo yuzuye ariko we akaba atayibona, cyane ko ibintu byose byazamuye ibiciro, ndetse akaba atakibona uko abumba kubera ingendo zahagaritswe.

Ku bijyanye n’uburyo yafataga imiti igabanya ubukana bwa Sida mu gihe cya Guma mu rugo, avuga ko we yagiye kuyifata aho asanzwe ayifatira, ngo cyakora byamutwaye amasaha menshi kubera ko yagendaga n’amaguru urugendo rurerure.

Ati “Aho mfatira imiti ni kure y’aho ntuye, nagenze umunsi wose kugira ngo  mpagere, ubu imiti ndayifite ariko hari abo duturanye batabashije kujya kuyifata, kugeza ubwo bafunguraga ingendo”

Umugore nawe w’umubumbyi ufite Virusi itera Sida, afite abana 3, nawe avuga ko yari asanzwe yirwanaho kugira ngo abone uko agaburira abana be, nawe akiyitaho  kuko akorera muri Koperative y’ababumbyi, ngo ariko kuva bahagarara ntacyo Koperative yabamariye, ndetse n’amahirwe babonaga yo kugurisha ibikomoka ku ibumba ku giti cyabo, babuze abakiliya, bituma ajya mu bibazo bikomeye, ndetse akanyuzamo akajya gusabiriza.

Nawe avuga ko ingoboka yatanzwe na Leta yasanze amerewe nabi cyane. Ati” mu bana mfite, harimo uwavukanye Virusi itera Sida, naremeraga bakarya njye nkihangana, ndetse n’aho bafunguriye ntabwo tubona abaguzi nk’uko byari bisanzwe”

“Ihaho rivuna ijosi ntirivuna urugo”

Bwana Bakundibyisi Adiel, umwe  mu bakoresha ba koperative y’ababumbyi(Cooperative des poteries moderne), ikorera mu Murenge wa Kacyiru, yashimangiye amakuru yavuzwe n’abo babumbyi.

Agira ati “ubuzima bwaraducanze butubera bubi, ubwo batangaga amabwiriza ya Guma mu rugo, kubera ko ntitwabonaga uko tujya ku ruganda ngo tubumbe”

Avuga ko, n’ubwo bitaboroheye ariko we nk’umuyobozi w’Isibo, yafashije ababumbyi bagenzi be kubona ibyo kurya byatangwaga na Leta, ngo cyakora “ihaho rivuna ijosi ntirivuna urugo” aha yashimangiraga ko bitaba bihagije, ukurikije n’ibyo bari basanzwe bishakishiriza ku giti cyabo.

Ngo cyakora byibuze mu isibo ayobora, ababumbyi bangana na 97% by’abahawe imfashanyo, ariko ikibazo nuko abafite indwara z’ibyorezo nka Sida, Diyabeti na Cancer ntabwo babagenewe ibitandukanye n’iby’abandi.

Avuga ko byibuze bafite abanyamuryango barenga 7 bafite indwara z’ibyorezo, ariko ngo ku bafite virusi itera Sida, inzira zari zitomoye ku kujya gufata imiti, kuko ntawasubizwaga inyuma.

Ati “ikibazo ni inzara, naho kubona imiti byo byarashobokaga, dore ko hari n’uwari afite cancer, leta iza kumutwara ku bitaro bya Butaro mu Ruhengero”.

COPORWA ntacyo yabafashije kandi nta bwizigame

Ingabire Alex, ushinzwe imari mu muryango w’ababumbyi mu Rwanda (COPORWA), ariryo shyirahamwe rifasha ayo makoperative y’ababumbyi, yatubwiye ko ubwo Covid19 yatangiraga nta bushobozi COPORWA yari ifite, ngo ibe yafasha ababumbyi cyane cyane abafite vueusi itera Sida.

Ati “ikibazo gikomeye nuko nta bwizigame iyi miryango igira, kuko barakennye cyane” aha yavugaga ko iyo haza kuba hariho uburyo bwo kubafasha kwizigama, byari kubagoboka muri ibyo bibazo.

Yongeyeho ati “None se inkunga yatanzwe na Leta kwari ukunganira abantu bafite duke basanzwe bafite, ariko bariya babumbyi, ntabwo wabunganira kuko ntacyo basanzwe bafite bizigamiye”

Alex avuga ko ikibazo cy’abafite Virusi itera Sida kitari mu mujyi wa Kigali gusa, kuko no mu byaro ababumbyi bakomerewe n’ubuzima kandi bo nta nkunga ihagije ibageraho, dore ko nta n’aho baca inshuro kuko nta mirimo myinshi ihagaragara”.

Sage  Semafara umunyamabanga nshingwabikorwa w’urugaga rw’abashyirahamwe y’abafite Virusi itera Sida (RRP+), aheruka kubwira KTRadio ko muri iki gihe cya COVID19 na Guma mu rugo, itahungabanyije imibereho y’abafite virusi itera Sida.

Semafara avuga ko babifashijwemo n’abajyanama b’urungano, bafasha abafite Virusi ya Sida kubona imiti, cyane cyane abasanzwe bayifatire kure kubera impamvu zabo bwite.

Yanavuze kandi ko RBC nayo yabigizemo uruhare mu korohereza abafata imiti igabanya ubukana bwa Sida, kuko batanze amabwiriza ku mavuriro iyo miti ifatirwaho ko umuntu usanzwe afata imiti y’ukwezi, azajya ahabwa iy’amezi abiri kubera ikibazo cy’ingendo.

Uyu muryango RRP+ wanakusanyije inkunga izafashishwa abantu bafite virusi ya Sida bakennye, kugira ngo ubuzima bwabo bukomeze kubungwabungwa, ibyo bikazakorwa muri iyi minsi ya vuba aha, nk’uko byatangajwe na Madame Muneza  Sylvie perezidante wa RRP+.

Cyakora muri rusange, abajyanama b’ubuzima batandukanye bemeza ko ikibazo cy’inzara aricyo cyabangamiye abafite virusi ya Sida, cyane cyane abakennye babarizwa mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri by’ubudehe.

Twababwira ko amabwiriza atangwa n’umuryango w’abibumbye wita ku buzima avuga ko muri ibi bihe icyorezo Corona Virus19 gikomeje koreka imbaga, abantu bose bagomba kuyirinda, bakara intoki n’isabune kenshi gashoboka, birinda kwikora ku mazuru, bambara agapfukamunwa aho bagiye hose kugira ngo batitsamura cyangwa bakorora bakanduza abandi,  guhana intera ya metero n’igice ndetse no kuguma mu rugo mu gihe nta mpamvu zikoneye zituma bava mu rugo.

M Louise Uwizeyimana

 

 

 

 

 

 

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleProf Nkusi yaririwe na benshi
Next articleAbafite Virusi itera SIDA bafashijwe n’umuryango WE-ACT for Hope

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here