Home Ubutabera Ababyeyi na HDI ntibahuza ku itegeko ryemerera abangavu kubona imiti ibuza gusama...

Ababyeyi na HDI ntibahuza ku itegeko ryemerera abangavu kubona imiti ibuza gusama badaherekejwe

0
Tumwesigye Marie Rose n'abana be

Hashize iminsi hagaragara ibiganiro mpaka bibera ku rubuga rwa Twitter, aho ababyeyi bamaganaga ikifuzo cy’umuryango uharanira ubuzima n’Imibereho HDI, cyo kureka abangavu bagahabwa imiti ibuza gusama batagombye guherekezwa n’ababyeyi.

HDI ivuga ko imvano y’izo mpaka ari Covid19 yatumye ibikorwa by’ubukangurambaga bitagenda neza ngo abana n’ababyeyi basobanukirwe uko ikibazo kimeze.  Covid19 kandi ngo yatumye batanabasha gusaba ko amategeko yahuzwa nk’uko byifuzwa na  HDI ngo abangavu nabo bagire uburenganzira busesuye kuri serivise z’ubuzima bw’imyororokere.

Ababyeyi, abaganga ndetse n’abanyamategeko baganiriye n’umunyamakuru wa Integonews.com bemera ko iyo urubyiruko runaniranye cyane cyane nk’abamara igihe kinini batari kumwe n’ababyeyi babo kandi baratangiye gukora imibonano mpuzabitsina baba bakeneye no kwitabaza imiti ibuza gusama.

Gusa ababyeyi bamwe bavuga ko kuba itegeko ritemerera abana b’abakobwa bari munsi y’imyaka 18 kwitabira gahunda zitandukanye zo kuboneza urubyaro badaherekejwe n’ababyeyi ari byiza cyane kuko abana baramutse babibasabye ababyeyi batabyemera. Benshi mu rubyiruko rutandukanye baganiriye n’umunyamakuru wa Integonews bavuga ko nta mubyeyi wakagombye guherekeza umwana we mu kujya gufata imiti ibuza gusama kuko akenshi biba ari ibanga umwana atinya no kubwira umubyeyi.

Ibi rero n go bibangamiye uburenganzira bw’abo bana kuri serivise z’ubuzima, ari nayo mpamvu umunyamategeko wo mu muryango uharanira Ubuzima n’Imibereho HDI Sesonga Christopher yadutangarijeko uyu muryango HDI watangiye ibikorwa by’ubuvugizi kugira ngo amatege ko abe yahindurwa.

Ibibikorwa ariko ngo byakomwe mu nkokora na Covid19 kuko mu bihe inama no guterana kw’abantu bikibujijwe ngo ububukangurambaga bukorerwa kuri Radio no kuri internet gusa bikaba bitatanga umusaruro w’impinduka bakeneye. Avuga ko bari bafite gahunda yo gukorana n’urubyiruko bakabasobanurira uburenganzira bwabo kuri serivise zo kwamuganga, gusa ngo kubera kutabasha kubahuriza hamwe mu byumba by’inama iyi gahunda yabaye isubitswe.

 Yagize ati “Kugeza ubu iyo urebye ukuntu amategeko yacu yanditse, itegeko rigena ubuzima bw’imyororokere ya muntu ya 2016 ingingo yaryo ya 17 isa n’ibuza ikumira abana bari munsi y’imyaka 18 kuba bakwifatira icyemezo cyane cyane kubijyanye no kubababona serivise kubijyanye n’ubuzima bw’imyororokere. Hari serivise umwana ashobora kubona ariko aherekejwe n’umubyeyi ariko iyo bigiyemo serivise zijyanye n’ubuzima bw’imyororokere usanga ahenshi umwana adashobora kuba yatinyuka kubwira umubyeyi ibyo anyuramo cyangwa uko yiyumva bitewe n’uko akenshi baba bataragiyebagirana ikiganiro.”

Umunyamategeko Christopher Sengoga

Maitre Christopher Sengoga yavuze ko uburyo bw’itegeko ubwaryo ari imbogamizi, wareba no kuba ababyeyi ubwabo batarabyumva bitewe n’umuco cyane ugasanga birimo bibangamira abo bana kuba babona izo serivise.

Yavuze ko ibihe byiza nibigaruka, intambwe ya mbere izaterwa ari ugushaka uko itegeko ryahindurwa.

Dr Venant NIYIKIZA ni umuganga ukorera muri Canada, yatubwiye ko kugereranya u Rwanda n’ibihugu byateye imbere bigoye. Yagize ati“ Rero kugereranya u Rwanda n’ibibihugu ku bya family planning mu bangavu ntibyahura, kubera imico n’amategeko bitandukanye; 1.Ntabwo bibukijwe kuba umwana w’imyaka munsi ya 18 yakora imibonano mpuzabitsina! Niyo mpamvu byorohera ababyeyi kubigisha cyane cyane ariko baganisha kugakingirizo. 2.Abenshi hejuru y’imyaka 18 baba babana n’abacuti babo( petitscopins), aba usanga aribo akenshi baba bakoresha ubundi buryo bwo kuboneza urubyaro harimo ibinini, udupira cg inshinge.”

Tumwesigye Marie Rose n’abana be

Naho Marie Rose Tumwesige ni umuganga nawe akaba anafite abakobwa b’abangavu, yatubwiye ko abangavu benshi bagera mu myaka 15 bagahita bayoboka utunini kandi ko Atari ngombwa ko bajyana n’ababyeyi babo kwa muganga. Yagize ati “umwana w’umukobwa yijyana kwa muganga gufata imiti imubuza gusama kandi akayifata akurikije inama muganga yabagiriye kandi ntangaruka zindi iyo miti ibagiraho uretse wenda nko kubyibuha kuko ibatera appetite ariko nabwo babagira inama yo gukora sports bigashira.”

Iyi nkuru yatewe inkunga n’umuryango IMS

UWIMANA Jane

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleIbyatunguranye; Sankara yinjiye ashinja Rusesabagina
Next articleMHC: Byaciye amarenga none byabaye

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here