Home Amakuru Abadepite bakuye icyizere kuri Guverineri Ngwabije ahita yirukanwa

Abadepite bakuye icyizere kuri Guverineri Ngwabije ahita yirukanwa

0

Guverineri w’intara ya Kivu y’Amajyepfo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo yirukanwe n’inteko ishingamategeko kubera ubushobozi buke mu kubahiriza inshingano.

Icyemezo cyo kwirukana Theo Ngwabije, cyatowe mu mushinga wagejejwe mu nteko sihingamategeko wamushinganjaga ibyaha byinshi byiganjemo imiyoberer mibi.

Inteko yateranye  mu gihe hari amakimbirane hagati y’abapolisi n’abaturage bari kwigaragambiriza hanze y’inyubako inteko ishingamategeko mu murwa mukuru w’intara Bukavu ikoreramo.

Iyi nama yitabiriwe n’abadepite 33, 28 muri bo batoye ko guverineri yirukanwa.

Bwana Ngwabije yasabwe kugeza ku mirimo ye perezida mu gihe cy’amasaha 48.

Ariko mu ijambo rye kuri Twitter, Bwana Ngwabije yanze umwanzuro w’iyi nteko ayita abahemu “ ni ubuhemu buteguwe kunyamwuga… tubona ko ari agatsiko ka politiki kabikoze”.

Kivu yepfo imaze igihe mu bibazo by’umutekano muke kubera ko imitwe yinyeshyamba nyinshi ibarizwa mu burasira zuba bwa Congo yiganje muri iyi ntara

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAbatangabuhamya bemeje uruhare rwa Muhayimana muri Jenoside
Next articleUburezi bw’abana bafite ubumuga bwo mu mutwe n’ubwo kutabona buracyagoye

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here