Home Ubutabera Abadepite b’Amerika basabye u Rwanda kurekura Rusesabagina

Abadepite b’Amerika basabye u Rwanda kurekura Rusesabagina

0
Paul Rusesabagina n'abunganizi be

Inteko ishingamategeko ya Amerika, umutwe w’abadepite, yemeje umwanzuro wo gusaba leta y’u Rwanda ‘kurekura aka kanya’ Paul Rusesabagina ku ‘impamvu za ubumuntu’. 

Umwaka ushize, Rusesabagina yakatiwe gufungwa imyaka 25 aho afungiye mu Rwanda ahamijwe ibyaha birimo iterabwoba. 

Mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka, abadepite babiri b’inteko ya Amerika; Young Kim wa California na Joaquin Castro wa Texas, bashyize uyu mwanzuro H.Res.892 mu nteko ngo uzatorwe. 

Kuwa kane, abadepite ba Amerika bashyigikiye uriya mwanzuro wifuzwaga n’aba badepite babiri. 

Urukiko i Kigali rwahamije Rusesabagina ibyaha by’iterabwoba bifatiye ku bitero byiciwemo abantu mu 2018 na 2019 mu Rwanda, by’umutwe wa MRCD/FLN yari mu bayikuriye.

Rusesabagina, ufite uburenganzira bwo gutura muri Amerika, yivanye mu rubanza rwe kuva rugiye gutangira, avuga ko ‘nta butabera’ yiteze mu rukiko. 

Ba depite Young Kim na Joaquin Castro bemeza ko Rusesabagina yakuwe iwe San Antonio muri Texas akagezwa mu Rwanda mu buryo bunyuranyije n’amategeko. 

Muri uyu mwaka, minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Amerika yatangaje umwanzuro uvuga ko Rusesabagina yafunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko. 

Mu iburanisha, urukiko rwanzuye ko Rusesabagina – washakishwaga n’ubucamanza nk’uko bwabivuze – ari we ubwe wizanye i Kigali ‘ashutswe’ azi ko agiye i Bujumbura, bityo ko atashimuswe. 

Uyu mwanzuro watowe n’inteko ya Amerika usaba leta ya Amerika ko muri byose uvuganamo n’iy’u Rwanda ‘izana ikibazo cya Paul Rusesabagina igashyiraho igitutu ngo arekurwe…’.   

Umwanzuro usanzwe (H.Res.) w’inteko ya Amerika iyo wemejwe ushyikirizwa umukuru w’ubushyinguranyandiko bw’inteko ugatangazwa mu nyandiko zayo. 

Bene uyu mwanzuro ukomeza kwemerwa gusa n’iyo nteko, ntabwo ushyikirizwa Perezida wa Amerika ngo agire icyo awukoraho, nk’uko amategeko abitegena abivuga. 

Uyu mwanzuro wiyongereye ku bindi bikorwa by’imiryango mpuzamahanga itandukanye n’abantu ku giti cyabo banenze ifatwa n’ifungwa rya Rusesabagina, basaba ko arekurwa. 

Leta y’u Rwanda yakomeje gushimangira uruhande rwayo ko uyu mugabo w’imyaka 68 agomba guhanirwa ibyaha yahamijwe n’urukiko

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleU Rwanda ni urwambere muri Afurika mu guteza imbere uburinganire -Raporo
Next articleIfoto ya Perezida Kagame na Kayumba Nyamwasa yateje impaka mu rukiko
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here