Home Uncategorized Abadepite b’Ubumwe bw’Uburayi batoye ku bwiganze ko Rusesabagina arekurwa

Abadepite b’Ubumwe bw’Uburayi batoye ku bwiganze ko Rusesabagina arekurwa

0
Umuryango wa Paul Rusesabagina, watsinzwe urubanza washakagamo miliyari zirenga 400 nk'indishyi z'akababaro.

Inteko ishingamategeko y’Umuryango w’ubumwe bw’ubulayi yatoye ku bwiganze umwanzuro usaba Paull Rusesabagina kurekurwa n’ubwo yamaze guhamywa ibyaha by’iterabwoba agakatirwa gufungwa  n’inkiko z’u Rwanda.

Ibi byabaye mu nteko rusange y’umutwe w’abadepite b’umuryango w’ubumwe bw’uburayi yatareanye kuri uyu wa kane taliki ya 7 Ukwakira 2021.

Muri iyi nteo harimo abadepite 680 bagombaga gutora uyu mwanzuro, 660 batoye ko Paul rusesabagina arekurwa mu buryo bwihuse 2 nibo banze iki cyemezo mu gihe 18 bifata kuri iki cyemezo

Abadepite baramagana byimazeyo ifatwa, ifungwa n’ihamwa ry’ibyaha kuri Paul rusesabagina ufatwa nk’uharanira ubrenganzira bwa muntu..

Paul Rusesabagina, ufite ubwenegihugu bw’Ububiligi unemerewe gutura muri Amerika, kuwa 29 Nzeri 2021 inkiko z’u Rwanda zamuhamije ibyaha by’iterabwoba rumukatira imyaka 25 y’igifungo.

Inteko ishinga amategeko isanga ikibazo cya Bwana Rusesabagina ari ikimenyetso cy’ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda, abadepite basabye ko iki cyemezo cyakemurwa kandi ko Bwana Rusesabagina arekurwa bidatinze kubera impamvu z’ubutabazi.

Abadepite barahamagarira guverinoma y’u Rwanda guharanira ubusugire  n’imibereho myiza ya Bwana Rusesabagina no kumwemerera ubuvuzi akeneye. Guverinoma y’u Rwanda igomba kubahiriza uburenganzira bwa guverinoma y’Ububiligi bwo guha ubufasha bwbw’ubujyanama kuri Bwana Rusesabagina kugira ngo ubuzima bwe bube bwiza kandi abone uburyo bwo kwirwanaho.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAkato k’Ubwongereza u Rwanda rwari rumazemo amezi 8 karangiye
Next articleGasabo: Agiye kwaka gatanya kuko umugabo we atemera ko batera akabariro

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here