Home Ubutabera Abafatanwe na Kizito mbere yuko yiyahura mu rukiko bahakanye bimwe mu byo...

Abafatanwe na Kizito mbere yuko yiyahura mu rukiko bahakanye bimwe mu byo bashinjwa

0

Nyuma yo gufatwa bagafungwa mu kwezi kwa kabiri 2020 hamwe n’umuhanzi Kizito Mihigo, abagabo batatu barimo uwari umukozi w’uyu muhanzi uyu munsi bavuze ku byaha baregwa.

Urubanza rwa Innocent Harerimana, Joel Ngayabahiga na Jean Bosco Ndikumana wari umukozi wa Kizito Mihigo rumaze gusubikwa inshuro eshatu kuva mu kwezi kwa mbere 2021 ubwo bagezwaga imbere y’urukiko.

Baregwa ‘kuba ikitso ku cyaha cyo kwambuka no kwambutsa aca ahantu hatemewe n’amategeko’, kuri Ngayabahiga na Nkundimana hakiyongeraho icyaha cyo gutanga ruswa.

Mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge uyu munsi kuwa kane babajijwe kuri ibyo byaha, Innocent Harerimana yavuze ko atemera icyaha ashinjwa, naho Joel Ngayabiha na Jean Bosco Nkundimana bavuga ko bemera icyaha cya mbere ariko icyaha cyo gutanga ruswa batacyemera.

Ababurana bafungiye muri gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere i Kigali, bagaragaye mu rubanza hifashishijwe ikoranabuhanga mu gihe umunyamategeko wabo yari mu rukiko. Me Pierre-Celestin Kubwimana wunganira Ngayabiha Joel na Harerimana Innocent yasabye urukiko gusubika urubanza kuko atarabonana n’abo yunganira, anasaba umwanya wo kwiga kuri dosiye ibashinja.

Jean Bosco Nkundimana wari umukozi wa Kizito we nta mwunganizi mu mategeko afite kandi yavuze ko yiteguye kwiburanira.

Uyu, mubyo aregwa harimo ko ari we wagiye gutegura inzira Kizito Mihigo yari gucamo ajya hanze y’igihugu.

Nyuma yo kumva aba baregwa, urukiko rwasubitse uru rubanza nanone, rwimurirwa tariki 13/07 muri uyu mwaka.

Tariki 13/02/2020 Kizito Mihigo yafashwe ari kumwe na Harerimana na Ngayabahiga hafi y’umupaka w’u Rwanda n’u Burundi mu murenge wa Ruheru mu karere ka Nyaruguru, nk’uko polisi y’u Rwanda yabivuze.

Kizito yashinjwe ibyaha byo “kwambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko na ruswa”.

Hashize iminsi itatu afunze – tariki 17/02/2020, polisi yasohoye itangazo ivuga ko “Kizito Mihigo w’imyaka 38 wari ufungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi i Remera yasanzwe yiyahuye arapfa”.

Urupfu rwe kugeza ubu ntiruvugwaho rumwe, imiryango myinshi itegamiye kuri leta yagiye isaba ko haba iperereza ryigenga.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleInzogera yifashwaga mu mihango ya kilizya y’ibiro 500 yibwe
Next articleUmuganga w’umukirisitu wamaganye urukingo rwa Covid-19 yamuhitanye
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here