Home Ubutabera Abafite ubumuga bagowe no kwirinda Covid-19 n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bakorerwa

Abafite ubumuga bagowe no kwirinda Covid-19 n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bakorerwa

0

Mu gihe u Rwanda n’isi bifata ingamba zihamye zo kurwanya icyorezo cya COVID-19, bamwe mu bafite ubumuga  bavuga ko  bahura n’ubusumbane bukabije mu kubona ubuvuzi mu gihe cy’icyorezo harimo nka  serivisi z’ubuzima bw’imyororokere  kubera kutabona amakuru ku gihe bitewe rimwe na rimwe n‘ubumuga bafite.

Byukusenge Anisie, umukobwa ufite ubumuga bwo kutabona  avuga ko mu bihe   bya COVID-19, ihohoterwa rishingiye ku gitsina (GBV) mu bagore n’abakobwa bafite ubumuga rishobora kuba ryariyongereye kubera kwigunga kwabaturage.

Ati: “Mugihe uri murugo ufunze, irungu rishobora gukurura ibibazo byinshi. Niba udafite indangagagaciro zikomeye zo kwiyubaha no gufata ibyemezo, ushobora kumva byoroshye kwiheba no kwigunga kandi muri icyo gihe bishobora koroha gukoreshwa cyangwa no guhura n’urugomo ”.

Byukusenge akomeza agira ati:“Ababyeyi benshi cyangwa abarezi b’abakobwa bakiri bato bafite ubumuga bakunze gutekereza ko nta muntu ushobora kubifuza ku mibonano mpuzabitsina bityo bakibwira ko abakobwa bafite  ubumuga bafite umutekano bityo ntibabyiteho. Bikaba byakorohereza umuturanyi, ababari hafi mu nzu cyangwa n’undi wese kubahohotera, cyane cyane abafite ubumuga bukomeye badashobora kwirwanaho. Ababyeyi bagomba kurushaho kwitonda no kurinda abana babo, cyane cyane ingimbi zifite ubumuga ”.

Byukusenge akomeza avuga aho ibi bihe byo kwirinda Covid-19 bitandukaniye n’ibibindi bihe ku buzima bw’imyororokere bw’abafite ubumuga.

“Ufite ubumuga biramugora Kugera  kuri serivisi z’ubuzima bw’imbyorokere muri ibi bihe bitewe n’uko uburyo bwo gutwara abantu nka moto-tagisi bwahagaritswe, kandi biragoye kubona izindi serivisi zitwara abantu kuko zihenze cyane.” Akomeza agira ati:

 “Uburyo bwonyine buboneka hafi aho ni farumasi, zishobora gutanga agakingirizo cyangwa kuvura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, ariko ntibatanga inama z’ubuvuzi cyangwa ibyifuzo kandi birahenze; kubera iyo mpamvu, benshi bahitamo kwirinda kwivuza cyangwa ibicuruzwa bya by’ubuzima b bw’imyororokere ”Anisie

Emmanuel Ndayisaba umunyamabanga Nshingwabikorwa w’inama y’Igihugu y’abafite ubumuga NCPD mu Rwanda aherutse gusaba ko habaho itumanaho rifatika ry’ingamba n’amabwiriza mu rwego rwo gukomeza kurwanya ikwirakwizwa rya coronavirus, hakoreshejwe imiyoboro yose itangaza amakuru hakoresha ururimi rw’amarenga kugirango hatagira uhezwa.

“Ni ngombwa cyane ko abafite ubumuga babona amakuru n’ibindi byose bigezweho mu gihe gikwiye. Tugiye gufatanya n’imbuga zose, cyane cyane itangazamakuru kugira ngo abafite ubumuga bashobore kumenyeshwa buri kimwe mu gihe cyacyo ku nibyo byabarinda n’ibindi bibazo bishobora kubageraho hitwaje covid-19.”

Uhagarariye  Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mibereho y’abaturage (UNFPA)  mu Rwanda, Mark Bryan Schreiner avuga ko muri ibi bihe aribwo hakenewe ubufatanye no kurwanya ivangura.

Agira ati: “Tugomba kuyoborwa n’ukuri n’amakuru ahamye.” Iki ni cyo gihe cyacu cyo guhuriza hamwe mu bufatanye, kurwanya agasuzuguro n’ivangura, kandi tukareba ko abantu bose babona amakuru na serivisi bakeneye. . ”

Umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye António Guterres ubwo yatangazaga Imyanzuro ya Politiki ku kurwanya covid-19 ku bafite ubumuga na yagize ati: “ari igisubizo cyacu no gukira kwacu bigomba kugendera rimwe no kubafite ubumuga, kurengera uburenganzira bwabo no kwita kubyo bakeneye  bigomba gushyirw aimbere  nkuko biteganyijwe mu Masezerano yerekeye uburenganzira bw’abafite ubumuga na Gahunda y’iterambere rirambye y’umwaka wa  2030.”

Ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire ryakozwe mu mwaka wa 2012, rigaragaza ko abantu 446.453 bafite imyaka iri hejuru y’itanu bafite ubumuga mu Rwanda, muri bo 221.150 ni abagabo naho 225.303 ni abagore. 85% by’abafite ubumuga bafite ubwishingizi bw’ubuzima.

Iyi nkuru yakozwe ku nkunga y’umuryango IMS

Bugirimfura Rachid

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUbuzima bw’abana bo ku mihanda mu mazi abira muri Guma mu rugo
Next articleRwanda: Nta bwisanzure bwo kuvuga, urwitwazo ari Covid-19-HRW

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here