Home Ubuzima Abafite Virusi itera SIDA bafashijwe n’umuryango WE-ACT for Hope

Abafite Virusi itera SIDA bafashijwe n’umuryango WE-ACT for Hope

0

By Uwase Jeanette

Kubera icyorezo cya COVID19, abana 400 bavuka mu miryango ikennye kandi bafite ubwandu bw’agakoko gatera Sida VIH, bafashijwe n’umuryango WE-Act, usanzwe ubitaho ukanakurikirana ubuzima bwabo.

Nk’uko twabitangarijwe na bamwe mu babyeyi b’abo bana, bavuga ko ubwo hatangwagwa amabwiriza ya Guma mu rugo, bumvaga ko ubuzima bwabo buhagaze, kubera ko bari basanzwe bagaburira imiryango yabo aruko bavuye guca inshuro.

Mwambari ufite umugore umwe n’umwana w’umuhungu, batuye mu murenge wa Nyamirambo, bose bafite agakoko gatera Sida, avuga ko ubusanzwe abafite ubwandu bwa Sida bashishikarizwa kurya indyo yuzuye kugira ngo yunganire imiti bahabwa, ariko kubera ko nta kazi gahoraho afite, yagize amahirwe Umuryango WE-ACT for Hope uhamagara umwana we imuha ibyo kurya.

Ati” Umuhungu wange bamuhaye ibyo kurya nange mboneraho, bituma iminsi yisunuka, none ubu ndashimira uwo muryango, kuko ureba ababaye”

Muhoza ni umwana w’umukobwa ufite imyaka 16, nawe yatubwiye ko WE-ACT yabahamagaye ikabaha ibikoresho by’isuku ndetse n’ibyo kurya, kubera ko asanzwe ahafatira imiti igabanya ubukana bwa SIDA, avuga ko iyo mfashanyo yamufashije kuko abana na nyina n’abandi bana kandi ntabwo bishoboye.

Imikoranire ya We Act n’indi miryango

Nyuma yo kuvugana n’abagenerwabikorwa ba WE-ACT for Hope, twegereye kandi Madame Sylvie Muneza, uhagarariye umuryango w’abantu bafite ubwandu bwa Sida, Igihozo APVV, umuryango usanzwe ukorana na WeAct, atubwira ko WE-ACT isanzwe ibafasha cyane cyane nko kwishyura ubwisungane mu kwivuza ku banyamuryango babo bahafatira imiti, ndetse ngo inabafasha gupima abashaka kumenya uko bahagaze.

Naho ku bijyanye n’iki gihe cya COVID19, Muneza avuga ko WE-ACT yabafashije gukurikirana umuntu wari waratakaje imiti, bayimusubizaho, kugira ngo asubire ku murongo adatakaza ubuzima.

Madame Benekigeli Chantal ukuriye umuryango WE-ACT, we avuga ko kuva icyorezo COVID19 cyatangira, bamaze gufasha abana 400 basanzwe ari abagenerwabikorwa babo.

Abo bana n’urubyiruko biganje mu mujyi wa Kigali aho bahabwa buri mwana ibiro 5 by’umuceri, ibiro 5 by’isukari, ibiro 5 bya Kawunga, ibiro 5 by’ibishyimbo, amasabune, impapuro z’isuku na Kotegisi ku bakobwa.

Ibyo bikorwa mu rwego rwo kugira ngo babungabunge ubuzima bw’abo bana, cyane ko imirimo myinshi yahagaze n’abashobora gukora nyakabyizi bitari gushoboka.

Madame Chantal avuga ko nk’umuryango wita ku bantu bafite virusi itera SiDA, borohereza abaza gufata imiti igabanya ubukana, bakabaha itiki ibazana ikanabasubiza mu ngo zabo, ariko bakaba banarenzaho kugira ngo ukenewe no kunywa fanta mu nzira abe yayibona.

Avuga ko ibyo byose babikora nk’umwihariko kubera Covid19, ariko ngo n’ubusanzwe batangaga itike ku bantu bubahiriza gahunda yo gufata imiti neza.

Indangamirwa n‘abatinganyi nabo barakusanyirizwa inkunga

Umuryango usanzwe ufasha abafite agakoko gatera Sida, ariko unibanda ku bantu bafite ibyago byinshi byo kuba bakandura Virusi itera Sida kurusha abandi.

Niyo mpamvu, Madame Chantal Benekigeli yavuze ko ubu noneho bagiye gufasha abigurisha ubu basigaye bazwi ku izina ry’Indangamirwa ndetse n’abatinganyi cyangwa ababana bahuje igitsina, cyane cyane muri iki gihe isi iri kurwanya n’icyorezo cya Corona Virusi

Ati “turateganya no gufasha Indangamirwa n’abatinganyi kuko nabo bamerewe nabi cyane”

Avuga ko bazakorana n’amashyirahamwe basanzwe bahuriyemo nka Amahoro Human Respect, kugira ngo igikorwa kigende neza.

Umuryango WE-ACT utanga ubufasha ku bantu bafite ubwandu bwa Sida, ukaba ufite abagenerwabikorwa barenga 2400 harimo abana 600

WE-ACT for Hope, ni umuryango washinzwe mu mwaka wa 2007 ukaba ukomoka ku muryango mpuzamahanga watangiye ibikorwa  byawo yari bigamije gufasha abagore bahuye n’amahano ya Jenocide, harimo gufatwa ku ngufu n’andi mahohoterwa yanatumye benshi bandura agakoko gatera Sida.

Batanga serivisi z’ubuvuzi, bapima bakanagira inama abafite virusi itera Sida ndetse n’abo mu miryango yabo ku buntu, kubafasha mu bijyanye n’indyo yuzuye ndetse no gufasha imiryango itandukanye gahunda yo kuboneka urubyaro.

Ntabwo bahagaze igihe cya Guma mu rugo

Uyu muryango utanga ubufasha ku miryango ikennye, ntabwo wahagaritse ibikorwa byawo, mu gihe mu Rwanda hafatwaga ingamba zo kuguma mu rugo mu rwego rwo kurinda ikwirakwizwa rya Covid19.

Ibyo byatumye We-Act ishyiraho gahunda idasanzwe yo gufasha abagenerwabikorwa babo, cyane cyane mu kubaha ibiribwa n’ibikoresho by’isuku.

Muri ibyo biribwa batanze harimo Umuceri, ibishyimbo, Kawunga, ibigori amavuta yo guteka ndetse n’isukari.

Naho ibikoresho by’isuku, batanze  amasabune (soaps and hand sanitizer), udupfukamunwa, impapuro z’isuku (toilet papers) na kotegisi ku bakobwa.

Twababwira ko amazina twakoresheje y’abafite ubwandu bwa SIDA twayahinduye, mu rwego rwo kubarinda akato n’izindi nkurikizi zishobora kubabaho.

 

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAbabumbyi bafite Virusi itera SIDA ntabwo borohewe na COVID19
Next articleAbakobwa ba Kabuga nibo batumye afatwa

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here