Home Ubutabera Abafunzwe mu gihe cya covid-19 babaho nabi kubera kudasurwa

Abafunzwe mu gihe cya covid-19 babaho nabi kubera kudasurwa

0
SSP Uwera Gakwaya Pelly, Umuvugizi w’urwego rw’imfungwa n’abagororwa RCS

Hari bamwe mu bafunzwe mu gihe cya covi-19 bavuga ko kutabona uburenganzira bwo gusurwa bigira ingaruka mu mibereho yabo, bakifuza ko service zisimbura gusurwa zanozwa nubwo Urwego rushinzwe amagereza mu Rwanda ruvuga ko rugerageza gutanga ubufasha nkenerwa.

Ahafungirwa abantu by’igihe gito[Police stations] (photo BBC)

Kuva muri Werurwe 2020 icyorezo cya covid-19 cyagera mu Rwanda, gahunda yo gusura abafungiwe ku magereza n’ahafungirwa abantu by’igihe gito(police stations) yarahagaritswe. Ibi byatumye abafunzwe hari service batabona, n’abahawe izisimbura gusurwa ntibazibone ku gihe nkuko bamwe mu bafunzwe babyivugira.

Karangwa Steven (izina twamuhimbye) umukanishi w’imodoka yafunzwe kuri by’igihe gito, yabwiye integonews.com ko ubwo yafatwaga arimo gukorera mu muhanda imodoka yagize ikibazo [ntibyari byemewe icyo gihe] yafashwe n’imodoka ya Polisi imujyana ku biro bya Polisi bya Gatsata mu karere ka Gasabo mu mugi wa Kigali nandikiye ubutumwa bugufi mukuru wange mubwira aho banjyane.

Karangwa ati: “Ubwo nari naraye mfunzwe, barazaga bagahamagara umuntu ufunze bakamubwira ko hari uwaje kumusura ariko ntibemere ko bahura ngo bavugane. Ntabwo nabaga nzi niba ndafungurwa, sinamenyaga icyo babwiye uwo wansuye, muri make numvaga mbangamiwe cyane, ntazi niba nzafungurwa ryari cyangwa niba bizarangira gute! Kudasurwa ni bibi cyane.”

Undi wafunzweho akanagezwa imbere y’inkiko twise Mukiza Jean Bosco, yatubwiye ko aho yari afungiye gusurwa byari ikizira, bikagira ingaruka nyinshi ku buzima bwe kuko atabashaga kumenya amakuru y’ibibera hanze.

Yongeyeho ati: “Hari nk’abafunze baba bakeneye indyo yihariye kubera uburwayi ntibayibone kuko badasurwa muri ibi bihe bya Covid-19. Na serivise yo kohereza amafaranga ntigenda neza, kuko hari ubwo atinda kugera kuwo agenewe, bigafata amezi nk’atanu.”

Mukiza atanga igitekerezo cyo gushyiraho uburyo bwo gusura hakubahirizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo ngo kuko kohereza amafaranga abona bidahagije.

Impuguke mu mategeko zibibona gute?

Kuba hari ingaruka zo kudasurwa ku bafunze binashimangirwa na John Mudakikwa Umuyobozi nshingwabikorwa w’Umuryango nyarwanda utari uwa leta uharanira guteza imbere igihugu kigendera ku amategeko (CERULAR).

John Mudakikwa Umuyobozi nshingwabikorwa w’Umuryango nyarwanda utari uwa leta uharanira guteza imbere igihugu kigendera ku amategeko (CERULAR).

Uyu muyobozi avuga ko gusurwa ari bumwe mu burenganzira abafunze baba bakwiye guhabwa nubwo mu mategeko y’u Rwanda ntaho bigaragara, keretse mu mahame mpuzamahanga igihugu kigenderaho.

Mudakikwa ati: “Impamvu ufunze agomba gusurwa ni uko bimufasha kwiyakira, bikamurinda ihungabana. Ikindi gusurwa bituma abona nk’indyo yihariye ku bafite uburwayi, tutibagiwe no guhabwa imiti itaboneka muri gereza cyangwa hafi yayo. Gusurwa bituma amenya amakuru y’ibibera hanze, ibi bikazamufasha kwisanga mu bandi igihe aramutse afunguwe.”

Ni iki RCS ivuga kuri iki kibazo?

SSP Uwera Gakwaya Pelly, Umuvugizi w’urwego rw’imfungwa n’abagororwa RCS

SSP Uwera Gakwaya Pelly, Umuvugizi w’urwego rw’imfungwa n’abagororwa RCS avuga ko urwego avugira rukora ibishobka byose ngo abafunze babone ibyo bakabonye basuwe.

SSP Uwera ati: “Ni ukwihanganisha ababangamirwa no kudasurwa kuko biba bikenewe, ariko bakwiye kumva ko kubuza gusurwa ari bumwe mu buryo bwo kwirinda Covid-19. Hari uburyo bwashyizweho bwo kohereza amafaranga kuri gereza, akagezwa ku muntu ufunzwe kandi nzi ko bikorwa neza. Kuvuga ngo biratinda bikamara umwaka ntabyo nzi. Iyo bikozwe neza ntibirenga iminsi ibiri ufunzwe atarabona ayo mafaranga.”

Uyu muyobozi atanga ubutumwa ku bafite ababo bafunze ko bakwiye kwishimira ko uwabo ufunze atagezweho n’icyorezo cya Covid-19 kugeza umunsi kizarangirira.  

Uburenganzira bwo gusurwa ni bumwe mu burenganzira bwemejwe nk’amahame mpuzamahanga y’ Umuryango w’Abibumbye ku bijyanye n’uko imfungwa zikwiye gufatwa. Harimo itegego rya 58 rivuga ibijyanye n’uko imfungwa ihura n’abantu bo hanze no gusurwa.

Iyi nkuru yakozwe ku nkunga y’umuryango IMS

Mporebuke Noel

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleInkingo za COVID-19 zatangiye gutangwa mu Rwanda
Next articleAbanyamakuru batatu bagiye kumara imyaka itatu bataraburanishwa

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here