Home Amakuru Abaganga ba OMS/WHO bashinjwa gusambanya abagore bavura ku gahato

Abaganga ba OMS/WHO bashinjwa gusambanya abagore bavura ku gahato

0

Mu nama ngarukamwaka y’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS), ibihugu 53 byamagannye bimwe mu bikorwa by’uyu muryango bigaragaza impungenge z’ibirego by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryakozwe n’abakozi ba baryo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Bavuze ko abayobozi ba OMS babonye ibirego by’abakozi babo muri RDC ariko ko ntacyo babikoraho.

Umwaka ushize, inkuru icukumbuye yakozwe n’itangazamakuru yerekanye ko abashinzwe ubutabazi mu guhangana n’icyorezo cya Ebola bahatiraga abagore gukora imibonano mpuzabitsina, mu bagore bahatiraga gusambana nabo babiri bari batwite.

Umuyobozi wa OMS, Tedros Adhanom Ghebreyesus, yavuze ko ibyavuye mu iperereza ryigenga kuri ibyo birego bizatangazwa  muri Kanama uyu mwaka.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAbakatiwe burundu bazajya bahabwa iminsi 14 y’ikiruhuko bayimarane n’imiryango yabo
Next articleIsoko Dr. Gahakwa yahaye umukwe we ni ryo rimufungishije
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here