Home Ubutabera Abaganga bakomeje kubwira urukiko ko Kabuga adakwiye kuburanishwa

Abaganga bakomeje kubwira urukiko ko Kabuga adakwiye kuburanishwa

0
Kabuga Felecien, wari ukurikiye urubanza ari aho afungiwe yaje gusinzira bituma urubanaza ruba aruhagaze baramutegereza arakanguka rubona gukomeza

Gillian Mezey, umwe mu baganga b’inzobere zakurikiranye ubuzima bwa Kabuga Felecien ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, nawe yabwiye urukiko ko Kabuga adashoboye kuburana kubera ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe afite.

Ibi Professor Gillian Mezey uri mu bahawe akazi n’urukiko mpuzamahanga mbanabyaha rwashyiriweho u Rwanda ko gukora isuzuma rigamije kureba uko ubuzima bwa Kabuga buhagaze, yabigarutseho kuri uyu wa Kane.

Iyi nzobere yavuze ko ubwonko bwa Kabuga bwamaze kononekara ku kuba yagira ubushobozi bwo kumva ibimenyetso bitangwa muri uru rubanza rwe cyangwa kurugiramo uruhare mu kwisobanura.

Yavuze ko bigoye kuba Kabuga yasubiza ibibazo bijyanye n’ibyo umubajije kuko na n’ubu hari aho usanga atemera ko afunzwe byemewe n’amategeko bityo ko bitoroshye kugirana ikiganiro nawe.

Ati “Uramutse umubajije wenda ushaka kurya umuneke cyangwa urundi rubuto ku masaha yo kurya yagusubiza ariko ibibazo bikomeye bigoranye kuba yabigusubiza.”

Yavuze ko nubwo urukiko rwakoresha abanyamategeko babizobereyemo byagorana kugira ngo Kabuga atange amakuru ashobora gushingirwaho kubera ubushobozi bw’ubwonko bwe.

Yabajijwe niba Kabuga ashobora kuburanishwa adahari, avuga ko afite uburenganzira bwo kuba yakurikirana urubanza rwe. Yavuze ko yahabwa amahitamo yo kujya akurikirana urubanza cyangwa kutarukurikirana.

Uyu muhanga yavuze ko nubwo Kabuga akurikiranye iburanisha ariko “ntashobora kuba yasubiza ibyavugiwe mu rukiko nyuma y’iburanisha.”

Umucamanza Ian Bonomy yabajije muganga uko abibona mu gihe Kabuga yaba yemeye gukurikirana iburanisha, avuga ko aramutse abyemeye byasaba ko urukiko kuzajya rumwemerera gukurikirana abishatse, yananirwa akagenda.

Yagaragaje ko mu gihe iburanisha ryakomeza, hakwitabwa ku buhamya bw’ibyabaye gusa ariko ntabigiremo uruhare, nko kwisobanura, kubazwa n’ibindi.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUrupfu rwa Perezida Idriss Deby rwafungishije abarenga 400
Next articleInama y’abaminisitiri igiye gufungura Rusesabagina
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here