Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Jeannette Bayisenge, yatangaje ko u Rwanda rufite inzira ndende mu kurandura ihohoterwa rishingiye ku gitsina, , kubera ko abgore benshi bagishyigikiye ko bakubitwa n’abagabo
Ibi minisitiri Bayisenga babitangaje kuri uyu wa 15 Ugushyingo ubwo yari yitabye inteko ishingamategeko kugira ngo asubize ibibazo bijyanye n’amakimbirane yo mu miryango n’ibibazo byugarije sosiyete nyarwanda.
Minisitiri bayisenge yabwiye inteko ishingamategeko ko 65% by’abagore bemera ko abagore bakwiye gukubitwa.
Iyi mibare ni imwe mu byavuye mu bushakashatsi bwakozwe ku mibereho y’abatuarge n’ubuzima bishingiye ku myitwarire y’abagabo n’abagore no ku ikubitwa ry’abagore.
Imibare yerekana ko abagore bashyigikiye gukubitwa kurusha abagabo bashyigikiye ko abagore bakwiye gukubitwa.
65% by’abagore babajijwe bavuze ko gukubita umugore byari bifite ishingiro mu bihe bimwe na bimwe.
18% by’abagore babajijwe bavuze ko umugore agomba gukubitwa igihe atatetse neza, 2 % gusa by’abagabo babajijwe nibo bemeye ko umugore utatetse neza akwiye gukubitwa.
31% by’abagore bavuze ko umugore ashobora gukubitwa aramutse atonganye n’umugabo we, abagabo 6% nabo bemeranyijwe n’aba bagore.
Minisitiri Bayisenge ati: “ 40% by’abagore babajijwe bemeje ko umugore utitaye ku bana neza akwiye gukubitwa, 13% by’abagabo nabo barabyemeye. Ku bw’amahirwe abagabo bake ni bo basanga gukubita umugore bifite ishingiro ”.
61% by’abagore bavuga ko bikwiye gukubita umugore mu gihe yabeshye umugabo we, 36% by’abagabo nabo babyemera kimwe n’aba bagore.
Bayisenge yabwiye abagize inteko ishingamategeko ati: “Uzi igihe tumaze twigisha ibijyanye n’uburinganire, aha niho turi.”
Ati: “Niba tugifite 65% by’abagore bavuga ko bashobora gukubitwa mu bihe byavuzwe; aba bagore ni bo bafite uruhare runini mu kwigisha abana babo. ”
Bayisenge yongeyeho ko imyitwarire yagize uruhare mu idindira ry’ihame ry’uburinganire, nko kwizera ko ibikorwa bimwe na bimwe bigenewe abagore.
Ati: “Ndashaka kubereka ko intambara turwana itoroshye nk’uko tubitekereza.” Akomeza agira ati: “Imyumvire ntihinduka mu ijoro rimwe, niyo idindiza ingamba dushyiraho kenshi.”
N’ubwo bimeze bityo ariko, u Rwanda ruza ku mwanya wa mbere muri Afurika no ku mwanya wa gatandatu ku isi mu bijyanye n’uburinganire, nk’uko raporo ya Global Gender Gap, Raporo y’Ihuriro ry’Ubukungu ku Isi (WEF) ibigaragaza.
Iyi raporo ya WEF ivuga kandi ko bishobora gutwara imyaka 132 kugira ngo icyuho cy’uburinganire, mu bukungu, uruhare muri politiki, mu burezi, no mu zindi nzego kiveho. Kurandura icyuho cyuburinganire murwego rwubukungu byonyine bishobora gutwara imyaka 200.