Home Ubutabera Abagore ‘bicuruza’ bagorwa no kwandikisha abana babo mu bitabo by’ irangamimerere

Abagore ‘bicuruza’ bagorwa no kwandikisha abana babo mu bitabo by’ irangamimerere

0

Bamwe mu bagore bavuga ko batunzwe no kwicuruza (gukora uburaya) bavuga ko iyo babyaye bagorwa no kwandikisha abana mu bitabo by’irangamimerere bitewe n’uko bamwe muri bo baba badafite irangamuntu, abandi bakaba batazi uwabateye inda ndetse abenshi bakaba batanafite amakuru abigenga.

Uwamurera Domina (izina twarihinduye) w’imyaka 18 y’amavuko, afite uruhinja rw’amezi atandatu, atuye mu nzu y’icyumba kimwe abanamo na bagenzi be mu Murenge wa Rilima mu Karere ka Bugesera, ahitwa Riziyeri.

Avuga ko umwana we ntaho yanditse mu bitabo by’irangamimerere. Yagize ati “Nkora akazi ko kwicuruza hano riziyeri muri ako kazi nabyariyemo umwana w’umuhungu ubu agize amezi atandatu[…]ntaho yanditse mu bitabo by’irangamimerere kubera ko nagiye kumwandikisha bakansaba irangamuntu kandi ntayo ngira banambajije izina rya se ndariyoberwa kuko ntibuka uwanteye inda.”

Nyiransengimana twamusanze Riziyeri, avuga ko akora akazi ko kwicuruza, afite abana babiri batanditse mu bitabo by’irangamimerere.

Yagize ati “Maze kubyarira abana babiri mu buraya ariko bose ntaho banditse mu irangamimerere. Umukuru namubyaye 2018, umuto mubyara 2020. Nagiye ku murenge kubandikisha barambwira ngo ninzane ifishi yo kwa muganga aho nabyariye ndayibura kuko nabyariye mu rugo, bansaba irangamuntu nayo basanga narayitaye ni uko nditahira sindasubirayo.”

“Buri wese afite uburanganzira bwo kwandikwa mu irangamimerere”

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (Minaloc),Havugimana Joseph Curio, avauga ko bazakomeza gukora ubukangurambaga kugeza abantu bose biyandikishije mu bitabo by’irangamimerere.

Yagize ati “Ubusanzwe buri wese afite uburenganzira bwo kwandikwa mu gitabo cy’irangamimerere nk’uko itegeko rigenga abantu n’umuryango ribiteganya, yewe n’umwana watoraguwe arandikwa ndetse n’uwavutse ku babyeyi batasezeranye.”

Ikibazo cy’abicuruza babyara badafite abagabo nacyo ntigikwiye gutera impungenge kuko itegeko ryemera ko umwana yandikwa kuri nyina kugeza igihe se azabonekera cyangwa azamwemerera na we akongerwaho.”

Yakomeje ati “Ingingo ya 103 y’Itegeko no 32/2016 ryo ku wa28/08/2016 rigenga abantu n’umuryango ihinduwe ku buryobukurikira “Iyo ababyeyi b’umwana batashyingiranywe, iyandikwa ry’umwana rigakorerwa imbere y’umwanditsi w’irangamimerere udafite mu nshingano ze ukwemera umwana wavutse ku babyeyi batashyingiranywe, “umwana yandikwa kuri nyina. Umubyeyi utanditsweho umwana abanza kwemera umwana imbere y’umwanditsi w’irangamimerere ubifite mu nshingano ze kugira ngo amwandikweho.” 

Nubwo Itegeko rigenga abantu n’umuryango No 32/2016 ryo ku wa 28/08/2016 ryavuguruwe mu 2020 kugira ngo rishyire irangamimerere ku rwego mpuzamahanga ndetse kuva mu kwezi k’Ukwakira 2020 umwana wavutse akaba ahita yandikirwa mu ivuriro yavukiyemo kimwe n’uwahapfiriye ahita yandukurwa, haracyari icyuho kuko kuva iri tegeko rishya ryatangazwa hakozwe ubukangurambaga binyuze mu cyumweru cy’irangamimerere ariko intego ntiragerwaho 100%.

Abana bandikwa bavutse bageze kuri 86%, naho abandikwa bapfuye bageze kuri 30%, ndetse haracyari abagore n’abagabo babana batarashyingiwe imbere y’amategeko.

Hagati aho haribazwa uzakurikirana icy’abo bana bavuka ntihagira aho bandikwa kuko abababyaye batababyariye kwa muganga ndetse bakaba badafite n’ibyangombwa bituma bandikwa.

Uwizeyimana Marie Louise

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articlePerezida Kagame yazamuye mu ntera abasirikare
Next articlePolice FC yabonye umutoza mushya wigeze gutoza mu Bwongereza

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here