Home Imyidagaduro Abahanzi, abakozi b’Imana,abakinnyi n’ibindi byamamare bagowe n’amabwiriza ya Covid-19 abanyepolitiki bigaramiye

Abahanzi, abakozi b’Imana,abakinnyi n’ibindi byamamare bagowe n’amabwiriza ya Covid-19 abanyepolitiki bigaramiye

0

Umwaka urenzeho ukwezi amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya covid-19 akajijwe mu gihugu hashyirwaho n’ibihano kubayarenzeho, ibi byagoye cyane ibyamamare byo mu Rwanda birimo abahanzi, abanyamakuru, abakinyi, abakozi b’Imana n’abandi kuko bygiye bashyirwa ku karubanda bayarenzeho.

Ibyabaye kuri ibi byamamre bitandukanye n’ibyabanyepolitiki kuko kuva iki gihe gishize nta munyepolitki urerekanwa ku karubanda kuko yarenze kuri aya mabwiriza ibintu benshi bashobora gutekereza ko ari imiyifatire itandukanye y’abanyepolitiki na bimwe mu byamamare byamamajwe n’impano yabyo.

Kugeza ubu nta munyepolitiki mu Rwanda urafatwa ngo yerekwe itangazamakuru kuko yarenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, ibi bitandukanye n’ibyabaye mu bihugu bitandukanye byo mu Karere u Rwanda ruherereyemo kuko ho usibye abadepite hari naho n’abaminsitiri bagiye bafatwa barenze kuri aya mabwiriza.

Dore bimwe mu byamamare bimaze  kwerekanwa kubera kunanirwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

  1. Jay polly

Umuhanzi Nyarwanda umaze igihe utavugwaho rumwe kubera imyifatire ye nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo guhohotera uwo bashakanye agafungwa amezi atanu yongeye kugaruka mu matwi ya benshi ubwo yerekanwaga na polisi y’Igihugu ivuga ko yamufashe yananiwe kubahiriza ambwiriza ya Covid-19 ari no kwinywera ibiyobyabwenge.

  • Social mula

Nawe ni umuhanzi ukunzwe na benshi werekanwe yarenze ku mabwiriza, gusa we yatangaje ko byabaye ari mu kazi ko gufata amashusho y’indirimbo.

  • Bruce melody

Muri kanama 2020 Bruce Melody nawe yafatanwe na Mbabazi Shadia uzwi cyane nka Shadyboo barenze ku mabwiriza ya Covid-19 nabo barabiryozwa.

  • Shadyboo
  • Olivier karekezi

Umunyabigwi mu ikipe y’Igihugu y’umupira w’amaguru, akaba ari nawe wayitsindiye ibitego byinshi, umutoza wa Kiyovu sport wanatoje Rayon sport nawe yafatiwe mu kabari yananiwe kubahiriza amabwiriza ya Covid-19

  • Sarpong

Akomoka muri Ghana ariko yubatse izina mu Rwanda mu myaka ibiri yahamaze akinira Rayon sport, nawe yafatiwe mu kabari yananiwe kubahiriza amabwiriza ya Covid-19

  • Phil peter

Umunyamatkuru wa televiziyo, umu Dj n’umushyushya rugamba nawe yerekanwe nk’umwe mu bananiwe kubahiriza amabwiriza ya Covid-19

  • Murindahabi Irene

Yafatiwe rimwe na Phil peter na Social Mula bavuga ko bari mu kazi ariko ntibyabujije guhanwa nk’abarenze kumabwiriza yo kwirinda Covid-19

  • Eric Kabera

Uwashinze akanayobora Kwetu Film Institute, umwe  mu bafatawa nk’inkingi ya mwamba muri sinema nyarwanda n’ibijyanye nayo nawe amabwiriza yo kwirinda Covid-19 kuyubahiriza byaramugoye kuko bitamubujije kujya mu isabukuru y’inshuti ye agafatirwayo.

Mukabadege Liliane

Intumwa y’Imana (Apotre), uyu niwe wabimburiye ibyamamare mu gufatwa kuko we yafashwe muri guma mu rugo yambere abeshye umupolisi ko avuye mu rugo agiye kuvuga ubutumwa bw’Imana kuri radiyo ariko polisi isanga yigiriye muri gahunda ze ku rusengero.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleMuhire Kevin na Luvumbu basinyiye Rayon sport
Next articleAfunzwe azira kubeshya abagore 35 ko bazabana kandi abashakaho Impano
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here