Home Uncategorized Abajenerali bagiye gutegeka Ituri na Kivu ya Ruguru bamenyekanye

Abajenerali bagiye gutegeka Ituri na Kivu ya Ruguru bamenyekanye

0

Perezida Félix Tshisekedi yashyizeho abasirikare bo gusimbura abategetsi ba gisivile mu ntara za Kivu ya Ruguru na Ituri ziri mu bihe bidasanzwe by’iminsi 30 y’ibikorwa bya gisirikare.

Mu itangazo ryasomwe kuri televiziyo y’igihugu, perezida yashyizeho Lt Gen Luboya Nkashama Johnny nka guverineri w’intara ya Kivu ya Ruguru, na Lt Gen Constant Ndima Kongba agirwa guverineri wa Ituri.

Itangazo ryasomwe n’umuvugizi wa leta Tharcisse Kasongo Mwema Yamba-Yamba rivuga ko aba bagabo babiri basanzwe ari ba komiseri mu gipolisi bagizwe ba visi guverineri b’izi ntara.

Lt Gen Luboya guverineri wa Kivu ya Ruguru yari asanzwe ari komanda wa ‘1ère Zone de défense des FARDC’, irimo Kinshasa n’intara nka Kwango, Kwilu, Mai-Ndombe, Kongo central n’izindi.

Lt Gen Ndima guverineri wa Ituri, we yari asanzwe ari chef d’état-major wungirije ushinzwe ubutegetsi n’imirimo.

A map of DR Congo

Muri Kivu ya Ruguru na Ituri hashyizwe ibihe bidasanzwe by’ibikorwa bya gisirikare bigamije kurwanya imitwe y’inyeshyamba, muri ibi bihe abasirikare bahabwa ububasha budasanzwe bugenwa n’amategeko y’ibihe bisanzwe.

Ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi, LAMUKA, ryasohoye itangazo ryamagana ibyo bihe bidasanzwe babyita “ubunyamwuga bucye mu kuyobora igihugu”.

LAMUKA ivuga ko muri ibi bihe haba “kwambura abantu uburenganzira” bwabo. Ivuga kandi ko “niba agace k’igihugu kari mu ntambara, RDC yose iri mu ntambara. Bityo hakwiye gushakwa ibisubizo bikwiye kurusha gutanga amatangazo”.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleNtibisanzwe: umubyeyi yibarutse abana icyenda icyarimwe
Next articleAbanyeshuri barenga 10000 bataye ishuri kubera Covid-19
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here